Home Amakuru Ibintu 10 ukwezi kwa ramadhan kwihariye

Ibintu 10 ukwezi kwa ramadhan kwihariye

1515
2

Iyo ukwezi kwa cyenda mu mezi ya kislam kugeze abayislam bari hirya no hino ku isi batangira igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, uku kwezi kwa cyenda kukaba kwitwa Ramadhan nkuko mu Kinyarwanda ukwezi kwa cyenda kwitwa Nzeri,
Uku kwezi kwa Ramadhan, ni ukwezi kudasanzwe ku bayislam aho baba biteguye kukubonamo umusaruro udasanzwe, bigatuma ndetse hari ababa baradohotse bongera kujya ku murongo mwiza kubera ubuhambare bwako.
Umuyoboro.rw wahisemo ibintu 10 bidasanzwe abayislam bungukira muri uku kwezi, iyo bagukoze neza nk’uko inyigisho z’idini ya islam zibivuga:

  1. Kwiyongera kw’ibihembo

Abigisha mu idini ya islam bavuga ko iyo ukwezi kwa ramadhan kugeze buri gikorwa cyose cyiza bakoze bagikubirwa inshuro nyinshi, bigatuma ababigisha babasaba gukora ibikorwa byiza kurusha ibyo basanzwe bakora mu minsi isanzwe.
Muri uku kwezi ni kenshi abantu bumva abayislam bavugwaho gusabana, kugirirana impuhwe ndetse hari n’abavuga ko mu gihe cy’igisibo ari kimwe mu bituma urukundo rurushaho kwiyongera, aho baba batumirana basangira, basabana ndetse no ku misigiti itandukanye hakagaragara abayislam bageneye abatashoboye kubona ifunguro ifunguro ry’ibanze nk’amazi, itende, umuneke, igisheke n’ibindi.
Uku gufashanya kugendera ku mvugo y’intumwa y’Imana Muhamad, ivuga ko uzagaburira uwasibye azabona ibihembo byinshi kandi n’uwasibye ntibigire icyo bimubangamiraho.

2. Imiryango y’ijuru yose irafunguka

Imyemerere y’idini ya Islam ivuga ko mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan imiryango y’ijuru rifunguka mu rwego rw’uko umuyislam wese usabye ubusabe bwe bwakirwa, ibi abayislam babigenderaho bagendeye ku mvugo y’Intumwa y’Imana ivuga ko iyo igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan kigeze imiryango y’ijuru ifunguka mu gihe iy’umuriro ifungwa. Ibi bigatuma buri muyislam wese aba asabwa gukora cyane kugira ngo abone ibihembo byinshi imbere y’Imana abe yanagirirwa ubuntu bwo kuryinjiramo.

3. Amashitani yose ajya ku ngoyi

Abayislam kandi bemera ko mu gihe cy’igisibo amashitani ari nayo afatwa nkayoshya abantu gukora nabi aba ari ku minyururu yaziritse, ibi Islam ivuga ko bikorwa mu kwezi kwa ramadhan gusa mu rwego rwo gufasha umuyislam kwisubiraho akongera ibikorwa bye.
Bamwe mu bamenyi b’idini ya Islam banavuga ko amashitani adafungwa gusa ku bayislam ahubwo afungwa ku bantu bose, ibi bigatuma ibyaha cyangwa se ubugizi bwa nabi bukorwa ari buke muri uku kwezi kuko amashitani ashuka akanoshya abantu aba ari ku ngoyi.

4. Ubabarirwa ibyaha bito wakoze umwaka washize

Kuri iyi ngingo, mu myizerere y’abayislam bafata iki gisibo nk’icyinyungu cyane aho abagiye bakora ibyaha bito bito aribwo babibabarirwa, igihe cy’igisibo gituma abayislam bafata umwanya uhagije ko kongera kwisuzuma no gusaba Imana imbabazi, gituma kandi bamwe mu bayislam baba batazwi ko ari bo bamenyekana kuko bose baba basaba ko bababarirwa ibyaha bito bito baba baragiye bakora.
Inyigisho z’iri dini zivuga ko guhabwa imbabazi bijyana no kwiyemeza kutazongera kugubira mu byaha, aho bamwe mu bayislam bahafatira ingamba zo kureka zimwe mu ngeso mbi baba baraguyemo, bagahinduka bakaba abantu b’imbonera bakava mu byaha bakitwararika.

5. Kwakirirwa ubusabe bwose igihe cyo gufuturu

Gufuturu (soma nka gukaraba) ni ifunguro ryose umuyislam aheraho mu kurya cyanga mu kunywa igihe kumuogoroba basiburutse.
Abayislam bavuga ko kimwe mu bintu by’agahebuzo biri muri iki gisibo ari uko mu gihe cyo gufata ifunguro rya mbere cyangwa se igihe cyo kugira icyo umuntu afata cya mbere nko kunywa amazi cyangwa kurya nk’umuneke, umuyislam aboneraho umwanya wo gusaba Imana bimwe mu byo aba yifuza ko byagenga ubuzima bwe cyangwa se imibereho ye, nko kubayasaba akazi, kubaka inzu, kuva ku itabi n’ibindi ikiremwamuntu kiba kiba cyifuza.

6. Buri munsi Imana ibabarira abagaragu

Imyemerere y’idini ya islam yemera ko mu gihe cy’igisibo Imana ibabarira abagaragu bayo ku busabe baba basabye Imana ko yabakuriraho zimwe mu mbogamizi zitandukanye ziba zibugarije, igisibo rero kikaba inzira idasanzwe yo kwegera Imana no guhabwa imbabazi zihuta cyane.

7. Itikafu iminsi icumi ya nyuma

Itikafu, ni icyicaro umuyislam ufite umwanya akora akamara iminsi nibura icumi ari mu musigiti yiyegereza Imana cyane, yitandukanyije n’ibintu byose byo hanze bishobora kumurangaza.Ni igihe afata umwanya we wose nta yandi magambo ariko uretse gusaba no gutakambira Imana, yateye umugongo ibintu byose byo ku isi akiyegereza Imana.

8. Gusoma Qoran cyane

Qoran ni igitabo abayislam bagenderaho kandi bafata nk’igitabo gitagatifu, bakaba bacyubaha bikomeye, Inyigisho z’idini ya islam zivuga ko iki gitabo aribwo cyamanuwe mu ijuru aho cyari cyaranditse gishyirwa hagati y’isi n’ijuru, iki gikorwa abamenyi mu idini ya islam bavuga ko byakozwe mu kwezi kwa cyenda ariko kwezi kwa ramadhan.

9. Zakatul al fitiri

Zakatul Fitri ni ituro ryo kugaburira abakene mu rwego rwo kugira ngo nabo babashe kwishima ku munsi w’ilayidi, ritangwa gusa mu mpera z’ukwezi kwa ramadhan habura nk’iminsi ibiri cyangwa umwe cyangwa se mbere y’uko abayislam bakora isengesho ry’ilayidi.
Iri turo ritangwa na buri wese, akanaritangira abo ashinzwe nk’umugabo kuritangira umugore n’abana be, cyangwa se umwana kuritangira ababyeyi be badafite ubushobozi bwo kuryitangira.
Iki gikorwa cyo gutanga ituro bakaba baragitegetswe n’Intumwa y’Imana Muhamad aho ibasaba ko mu mpera z’igisibo ababishoboye bagomba gutanga iryo turi rihabwa abakene kugira ngo nabo bishime, rikaba ritangwa mu binyampeke cyangwa ibinyamisogwe.
Iri turo baritanga bizeye ko riri bweze igisibo cyabo ku hantu hamwe na hamwe bashobora kuba baragize ubudohoke, rikabafasha gutunganya igisibo cyabo.

10. Ijoro ry’ubugabe riruta amezi 1000

Ijoro ry’ubugabe ni ijoro riruta ayandi majoro yose agize umwaka, akaba aboneka mu minsi icumi ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan rikaba riboneka kuva izuba rirenze kugeza umuseke utambitse, imyemerere y’idini ya islam ivuga ko uhuye n’iri joro aba yungutse bikomeye kuko icyo umuntu asaba muri iri joro akibona mu buryo bworoshye, abayislam mu minsi icumi ya nyuma bakaba bahamagarirwa gukoramo isengesho ry’ijoro ndetse n’ubusabe bwinshi ku bifuzo byabo. Iri joro ryitwa ir’ubugabe rikaba riruta amezi 1000 ahwanye n’imyaka 82.

2 COMMENTS

  1. Assalam alaykum ww, ndagirango mukosore kukintu cya10; mwanditse amajoro igihumbi kandi ari amezi igihumbi (Q:98 Suratul Qadr) bivuzeko ahubwo amajoro yaba ari amajoro 29,500 tubaze kwisimburana ry’amezi ya kislam (iminsi 29 cg 30) bingana n’imyaka 83,3. NI UKUVUGA KO IRI JORO RIRUTA IYI MYAKA ABENSHI BATANAGEZAHO UBUZIMA BWABO BWOSE.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here