Home Amakuru Minisitiri Shyaka ntaramenya ko AMUR yahindutse RMC?

Minisitiri Shyaka ntaramenya ko AMUR yahindutse RMC?

974
0

Mu nama ya gatatu y’umwiherero w’abayislam izwi ku izina rya Multaqa yabaye tariki ya 02 Kamena 2019,umushyitsi mukuru muri iyi nama yari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase waje ku mugoroba w’uyo munsi aje kuyisoza, kumva imyanzuro yafatiwemo no gusangira ifunguro rya Iftari n’uyu muryango w’abayislam mu Rwanda.

Mu ijambo rye ryamaze iminota 15, Prof Shyaka anastase yagarutse ku muryango w’abayislam mu Rwanda ariko agakoresha inyito zitagikoreshwa n’uyu muryango aho yawitaga mu ncamake AMUR nyamara uyu muryango ubwawo waramaze guhindura izina ukitwa RMC mu rurimi rw’icyongereza.

Mbere y’umwaka wa 2015, uyu muryango w’abayislam mu Rwanda witwaga AMUR mu magambo y’igifaransa byasobanuraga Association des Musulmans au Rwanda uhindura izina witwa RMC mu cyongereza bisobanura Rwanda Muslim Community.

Mu ijambo rya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavugaga asoma byagaragara ko iri jambo “RMC” atigeze arikoresha ahantu na hamwe ahubwo ko ijambo AMUR ryagarutse inshuro 4 mu mbwirwaruhame yari yateguye kuri uwo munsi.

Minisitiri Prof Shyaka yakoreshaga ijambo AMUR imbere ye hari RMC

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, batangarije umuyoboro ko muri rusange batabibonamo ikibazo kuko akenshi hari igihe abayobozi badahura cyane n’abayislam ku buryo badashobora kwibuka ibyahindutse n’ibitarahinduka mu muryango w’abayislam mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko hari abagiye batangaza ko nka Minisitiri Prof Shyaka wayoboye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB nta kuntu atari kumenya ko AMUR yahindutse RMC kuko ari umwe mu bagiye bahura n’abayislam cyane, kubera amakimbirane yaranze abayobozi muri uyu muryango kuva mu mwaka 2012, akaba yaragize uruhare mu gushakira umuti impande zombi ndetse aza no kubigeraho.

Hari undi muyislam nawe wabwiye umuyoboro ko atiyumvisha uburyo nka Minisitiri atamenya amazina mashya y’umuryango w’abayislam mu Rwanda bikamugaragariza ko ashobora kuba ataragezweho n’ubutumire.

Umwe mu bayobozi ba RMC yatangarije umuyoboro ko kuba minisitiri Prof Shyaka yakoresheje ijambo AMUR atamenya impamvu yatumye avuga atyo ariko we agakeka ko biterwa ahanini no kuba RMC itari yamara igihe kinini mu matwi y’abantu, bitandukanye n’uko AMUR yo yamaze igihe kinini ari nayo izwi.

Abitabiriye inama ya Multaqa 2019

Umuryango w’abayislam mu Rwanda washinzwe mu mwaka 1964, iki gihe cyose witwaga AMUR mu ncamake ku buryo iyo wavugaga AMUR humvikana uyu muryango w’abayislam, itegeko rishya rigenga uyu muryango ryatowe mu mwaka w’2015 ryemeza ko AMUR ihindutse RMC,ariko isigarana izina ryawo mu kinyarwanda nk’umuryango w’abayislam mu Rwanda.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here