Home Amakuru Uwagabye ibitero ku musigiti muri New Zealand yemerewe gufotorwa

Uwagabye ibitero ku musigiti muri New Zealand yemerewe gufotorwa

619
1

Urukiko ruburanisha urubanza ruregwamo Brenton Harrison Tarrant umugabo wagabye igitero cy’iterambwo ku misigiti uri mu mujyi wa Christchurch akicamo abayislam 51, ubu bwicanyi akaba yarabukoze tariki 15 Werurwe uyu mwaka, auinyuza ku rubuga rwa Facebook biri kuba ako kanya.

Inkiko zo muri icyo gihugu zemereye amateleviziyo,ibinyamakuru byandika, ibyo kuri murandasi (websites) ndetse n’ubundi buryo bwo gutangaza amakuru kwerekana uburanga bw’uyu mugabo ufite imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Australia.

Ikinyamakuru Arabnews dukesha iyi nkuru kiravuga ko ubushinjacyaha bwari bwagiriye inama umucamanza uburanisha urubanza kutemera ko ishursho ya Tarant yashyirwa ahagaragara.

Umucamanza avuga ko uyu mugabo w’imyaka 28 ariwe ubwe wigaragaje mu bikorwa bye byo kugaba ibitero ndetse anavuga ko atafata icyemezo cyo kubuza abafotora gufotora kuko nta mpamvu nimwe abona ifoto iramutse ishyizwe ahagaragara byahungabyanya ubutabera.

Perezida w’iki gihugu yagiye agaragaza ko ibikorwa byakozwe n’uyu mugabo ukomoka muri Australia bidakwiye gukwirakwiza kubera ko ibikorwa bye ari bimwe mu bikorwa bigayitse bishobora guhungabanya umutekano w’ababuriye abantu babo mu misigiti yo muri Christchurch.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo New Zealand yagwiriwe n’igitero c’iterambwoba ubwo Brenton Tarrant yicaga abantu isi yose ibireba binyuze ku rukuta rwe rwa facebook.

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

  1. Tekereza ko uyu Mugabo warashe abantu ISI ireba bataramufatira Umwanzuro numwe Allah amuyobore kweli. Wenda simuzima afire Uburwayi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here