Home Amakuru ASC Wahad yegukanye igikombe cy’amahoro cy’abasaza

ASC Wahad yegukanye igikombe cy’amahoro cy’abasaza

1487
0

Kuri iki cyumweru, ikipe ya ASC wahad yegukanye igikombe cy’amakipe y’abasaza akina ku cyumweru aho yatsinze ikipe ya Karibu FC igitego kimwe ku busa, ihita yegukana igikombe cy’amahoro cy’abakina batabigize umwuga (Veterans Peace cup) cyari cyateguwe na Ferwafa.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali ku isaa ya saa tanu za mugitondo, aho amakipe yombi yari yitwaje abakinnyi yizera mu gutaha izamu ndetse no kugarira yatangiye asatirana ariko, ikipe ya Karibu itanga al wahad kwinjira mu mukino bituma ikinira umwanya munini mu kibuga cyayo ariko umunyezamu Rashid usanzwe utoza abanyezamu ba Kiyovu sport , abera ibamba ba rutahizamu b’ikipe ya Karibu bari bayobowe na Degaule wigeze kuyobora Ferwafa, Nkunzingomba Ramadhan utoza abazamu ba Rayon sport ndetse na Leandre wigeze gukinira APR FC na Rayon sport.

Abakinnyi 11 ba ASC Wahad babanjemo
Abakinnyi 11 ba Karibu FC babanje my kibuga

Ku munota wa 25, ikipa Al wahad yasimbuje umukinnyi wayo usanzwe anayitoza mu rwego rwo gukomeza abugarira izamu ryabo, bituma umukino uhinduka, abakinnyi bayo bakinaga mu busatirizi bayobowe n’uwitwa Gakwaya wahawe akazina ka Sarpong kubera kwiruka cyane batangira gusatira Karibu ariko ubwungarizi bwari buyobowe na Litamana wigeze gukinira APR FC, bukomeza kwitwara neza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe ibashije kubona igitego ariko mu gice cya kabiri, ikipe ya Al wahad yakomeje gusatira, ndetse ku munota wa 55 ibona igitego cyatsinzwe neza na myugariro wa Al wahad witwa Alex wari wazamutse haterwa Koroneri

Mu kibuga bahatanye bakeneye igikombe

Amakipe yose yakomeje gusatira ari nako izabukuru zibashegesha, ndetse zikomeza kubona amahirwe yo kubona ibitego, ariko abanyezamu n’abugarira bakomeza kwitwara neza , umukino urangira ikipe ya Al wahad yegukanye iki gikombe ku nsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino wababaje bikomeye abakinnyi ba karibu FC kuko bahise bataha, ndetse no kuba bari bafite inararibonye irushije iya Al wahad yo kuba ifite abakinnyi bakinnye mu cyiciro cya mbere kandi mu makipe akomeye, mu gihe ku rundi ruhande ibyishimo byari byose abakinnyi ba Al wahad n’abafana babo bishimira itsinzi baharaniye kuva iri rushanwa ritangira.

Bishimira gurdwara igikombe

Bizimana Mussa uzwi ku izina rya Pacanga uyobora ikipe ya Al wahad yatangarije umuyoboro ko bishimiye itsinzi begukanye kandi ko batangiye iri rushanwa bifuza kumenyekana ariko ko uko bagiye bitwara neza bahinduye intego baharanira ko bagomba gutwara n’igikombe.

“dutangira iri rushanwa, twifuzaga kumenyekana ariko uko twagiye dutsinda amakipe twabonye ko bishoboka, twiyemeza kugitwara none tubigezeho, icyaturanze gikomeye ni intego yacu isanzwe ituranga aho tugira tuti al wahad ubumwe bwacu, ubu bumwe rero nibwo butumwe dutwara iki gikombe”

Bizimana Mussa uyobora ASC Wahad

Uyu muyobozi w’iyi kipe yavuze ko imwe mu makipe babonaga akomeye ari iyitwa Mulindi FC, ariko ko bakina nayo byaboroheye mu kuyitsinda nyamara yari ikomeye cyane.

Kapiteni w’iyi kipe Kamarade Omar nawe yabwiye umuyoboro ko kimwe mu bitumye batsinda uyu mukino ari uburyo abakinnyi bashyize hamwe kandi biha intego yo gutsinda no kwerekana ko ari ikipe ishoboye, kandi ko bishimiye ibyo bagezeho.

“gutwara iri rushanwa riteguwe bwa mbere na FERWAFA ku rwego rw’igihugu ni ibyishimo kuri twebwe, byaratugoye cyane, turategura mu buryo buhagije, abayoboziba ASC Wahad baratwegera, abakinnyi bacu bafite imyaka iri hasi batuba inyuma baradufana, iri rushanwa iyo tutaritwara byari butubabaze cyane, ariko turashima Imana”

Kamarade Omar, kapiteni wa Asc Wahad ati ni ibyishimo bikomeye

Uretse uyu mukino wa nyuma, hanakinywe imikino wa gatatu aho ASC Intwali yatinze Mulindi ibitego 3-0, Mulindi yasezerewe na Karibu FC muri ½ 1-0 , naho ASC Intwali isezererwa na ASC Wahad iyitisinze ibitego 5-0
Iyi tsinzi ya ASC Wahad kandi yishimiwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye wayikiniye ndetse aranayibobra akaba ari naho akorera imyitozo y’umupira w’amaguru, umikino asanzwe akunda.

Al wahad igeze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 12, itsindwa kimwe, mu majonjora yatinze ikipe yitwa Alliance 2-1, ihigika Mulindi muri ¼ iyitsinze ibitego 4-0, itsinda ASC Intwali y’i Huye iyitsinze 5-0. Ndetse na Kalibu FC yatsinze kuri iki cyumweru igitego kimwe ku busa.

Bamwe mu bahoze ari abakinnyi bagaragaye muri iri rushanwa ry’igikombe cy’amahoro ku bafatwa nk’abasaza harimo Ritamana, Erneste, Theoneste, Leandre, Kaniziyusi, Karahamuheto,Kamarade Gervais, Gregoire Enzo, Umunyeshamu Rashid, Nkunzingoma Ramazan na Nzamwita Vincent degaule wayoboye FERWAFA.

Ibyishimo Buhari byose

Iyi kipe yegukanye iki gikombe cy’amahoro cy’abasaza,ikorera imyitozo rimwe mu cyumweru ku kibuga cyo kwa Kadafi ku cyumweru mu gitondo, uretse iki gikombe ikaba ibitse ibindi bikombe bibiri bya Iddi cup byateguwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda. Yashizwe mu kwezi kwa karindwi mu mwaka 2000, ikaba imaze imyaka 19.

Ni ubwa mbere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riteguye iri rushanwa ry’igikombe cy’amahoro ku makipe atarabigize umwuga azwi nk’abasaza, ryitabiriwe n’amakipe 12 harimo 10 yo mu mujyi wa Kigali, imwe y’ i Rusizi ndetse n’imwe y’i Huye ari nayo yegukanye umwanya wa gatatu

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here