Tariki ya 4 Nyakanga 2019, ubwo ikipe ya AS Kigali yahabwaga igikombe cy’amahoro yari imaze gutsindira igitwaye Kiyovu Sport, byari biteganijwe ko hari andi makipe yagombaga guhabwa ibihembo birimo igikombe, imidari n’igihembo cy’amafaranga.
Uretse amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yahataniye igikombe cy’amahoro, hakinnye andi marushanwa harimo ay’abagore ndetse n’abakanyujijeho bakunze kwitwa abasaza, ni marushanwa yatangiye mu kwezi kwa gatandatu, amakipe atangira guhatanira gutwara igikombe.
Bamwe bayobozi b’amakipe y’abasaza twaganiriye badutangarije ko mu biganiro bagiranye n’intumwa ya Ferwafa yitwa Felix yabatangarije ko ikipe izatwara igikombe izahembwa igikombe, imidari ndetse na Miliyon.
Itsinda ryashyizweho ryakoreraga kuri Watsap, bamwe mu bahagarariye amakipe babajije uwari uhagarariye Ferwafa icyo aya makipe ari gukinira, ayatangarijza ko ikipe izaba iya mbere izahembwa milyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
ASC Wahad ku cyumweru tariki ya 30 Kamena yatsinze Karibu FC igitego kimwe ku busa, itangarizwa ko izahabwa igikombe ku munsi wo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga nyuma y’umukino wa AS Kigali na Kiyovu, ariko batungurwa no kutabona bahawe igikombe gusa kitagira Cheque ya miliyoni bemerewe.
Abagize iyi kipe babajije Ferwafa ibabwira ko igiye kureba uwemeye ayo mafaranga, umuvugizi wa ferwafa Bonnie Mugabe kuri uyu wa gatatu yatangarije ikinyamakuru umuseke ko ibyo gutanga amafaranga Ferwafa itabizi itazi n’umuntu wabyemereye abitabiriye aya marushanwa y’igikombe cy’aba Veterant.
“Ninde wabemereye miliyoni, hari aho byanditse n’uwabibabwiye? Ibyo mvuga ni ibyanditse byemejwe na komite nyobozi ya Ferwafa” Bonnie Mugabe atangariza Umuseke ibijyanye na miliyoni itaratanzwe.
Bumwe mu butumwa bw’ibiganiro byatambutse kuri group Whatsap bigaragara ko uwatangaga amakuru ari uwitwa Felix wabahaga amakuru akuye muri Ferwafa, bivuze ko yari intumwa ya Ferwafa muri iri rushanwa ry’abasaza.
Abayobozi b’amakipe y’abaveterans bavuga ko bitari bikwiye ko ikipe itwaye igikombe cya mbere cy’amahoro cyateguwe na Ferwafa yahembwa igikombe gusa kidafite ikigiherekeje nyamara amakipe 14 y’abasaza buri imwe yaratanze amafaranga ibihumbi 100, igikombe cyatanzwe kikaba kidahagaze amafaranga ibihumbi 50.
Ni ubwa mbere Ferwafa yari iteguye igikombe cy’amahoro ku bakanyujijeho bakunze kwita aba veterans bakora imyitozo rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Igikombe Nyamukuru cy’irushanwa ry’amahoro cyegukanywe na AS Kigali yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bihibindi Nuhu