Home Amakuru Kutagira ikarita y’ivugabutumwa, impamvu idafatika yo kutigisha mu misigiti

Kutagira ikarita y’ivugabutumwa, impamvu idafatika yo kutigisha mu misigiti

2059
1
  • Abatanga inyigisho 88% nta makarita y’ivugabutumwa bafite.
  • 12% nibo bemerewe kwigisha gusa
  • Ababuzwa kwigisha bayoboye muri RMC, urwego rw’abasheikh rubizi.

Kutagira ikarita y’ivugabutumwa, impamvu idafatika yo kutigisha mu misigiti
Mu nkuru twabagejejweho tariki ya tariki ya 26 Kamena 2019 yavugaga ko abasheikh babiri “Bamaze amezi atatu batari bemererwa gutanga inyigisho mu misigiti”, urwego rw’abasheikh rukavuga ko imwe mu mpamvu ituma batigisha ari uko bari bakiruhuka ndetse bakaba batari batanga ibyangombwa ku rwego rw’abasheikh bikabaviramo kutagira ikarita y’ivugabutumwa ibaha ububasha bwo gutanga inyigisho.

Abanyamuryango b’uru rwego bo bahakana ibivugwa n’umuyobozi wabo bakemeza ko zidafatika ahubwo ari urwitwazo rwo kutemera ko abasheikh baherutse gufungurwa bigisha, ibi byatumye Ikinyamakuru Umuyoboro cyakomeje gushakisha kugira ngo kimenye byinshi mu bituma hari abasheikh badatanga inyigisho.

Kuba nta makarita y’ivugabutumwa bagira

Ubushakashatsi umuyoboro.rw wakoze, bwagaragaje ko uru rwego rw’abasheikh mu Rwanda rwitwa Majris Shuyukh mu rurimi rw’icyarabu, koko rwaratangarije abasheikh ko nta muntu uzakora ivugabutumwa adafite ikarita, ariko ayo makuru atari yo kuko hari benshi bakora akazi k’ivugabutumwa muri islam kandi batagira ayo makarita.

Urutonde umuyoboro wakuye ku rubuga rwa internet www.rmcdawa.com rushyirwaho abazayobora Iswala ya Idjuma, twifashishije urutonde rw’abazayobora isengesho ya Idjuma yo ku itariki ya 19 Nyakanga 2019 rugaragaraho abantu 41, abo twabashije kuvugisha ni 25, muri bo 3 nibo badutangarije ko bafite amakarita y’ibwirizabutumwa, nako 22 bo batangariza ko nta karita bafite.

Urutonde rw’abatanze inyigisho kuwa gatanu

Mubo twabajije kandi bagaragara mu cyiciro cya mbere aricyo cy’abarangije kaminuza bafatwa nka ba Sheikh ndetse n’abo mu cyiciro cya kabiri barangije amashuri yisumbuye y’idini ariko ntibakomeza muri kaminuza bahawe izina rya Ustadh.

Mu buryo bw’ijanisha ni uko abatanga inyigisho za Ijuma 22 kuri 25 bangana na 88% nta makarita bafite bivuze ko abatemerewe gutanga inyigisho mu gihe abafite amakarita bangana na 3 muri 25 twabajije bangana na 12% .

Ubwo twavuganaga n’uyobora uru rwego rw’abasheikh bo mu Rwanda Sheikh Kasim Nzanahayo yadutangarije kugira ngo umusheikh imwe mu mpamvu yatumye badatanga inyigisho ari nta yindi uretse ko baretse abasheikh baheruka kugirwa abere mu mezi ane ishize, ngo babanze baruhuke ndetse bakabanze bakorerwe ibyangombwa.

Kuba batari batanga ibyangombwa

Kimwe mu bisubizo twahawe n’umuyobozi w’urwego rw’abasheikh mu Rwanda Sheikh Nzanahayo Qasim yari yadutangarije ko aba basheikh babiri aribo sheikh Ndabishoboye Ally na Sheikh Habimana Yassin imwe mpamvu badatanga inyigisho ari ukuba batari batanga ibyangombwa byabo by’uko ari abasheikh
Mu gushakisha amakuru y’impamo ajyanye n’ibyangombwa bose bemeza ko nta musheikh ukwiye gutanga inyigisho ataratanze ibyangombwa bye kuko ari ihame ryashyizweho n’uru rwego rw’abasheikh ariko bakibaza impamvu umuyobozi warwo asaba aba basheikh ibyangombwa kandi barabitanze.

Sheikh Nzanahayo Qasim, umuyobozi w’abasheikh my Rwanda

Bamwe muri bo bagira bati: “Ni gute Sheikh Kassim avuga ngo bazane ibyangombwa nkaho ari bashya, Sheikh Ally yabaye Imam wa Onatracom imyaka irenga itatu, icyo gihe se nta byangombwa yari yaratanze? Ntiyatangaga Kuhutba, sheikh Yassin se we, nawe ni uko yabaye Imam w’akarere ka Karongi, aba Imam w’umusigiti wa Onatracom aravuga ko nta byangombwa bagira gute”

Abavuga ibi kandi bashingira kuba aba abasheikh bombi baragiye bagira inshingano zikomeye ndetse bakanibutsa ko kuba barafunzwe bakanagirwa abere batari bakwiye gushyirwa ku ruhande nyamara nabo hari umusanzu wabo bari bakwiye gutanga mu misigiti nkuko bahoze babikora mbere y’uko bafungwa.

Urwego rw’abasheikh nirwo rufite inshingano zo gutanga uburenganzira bwo kwigisha mu misigiti yo mu Rwanda, abanyamuryango barwo ni abasheikh barangije kaminuza babarirwa mu cyiciro cya mbere, abatararangije kaminuza n’abarangije amashuri yisumbuye yigisha ibijyanye n’idini bitwa ba Ustadh babarirwa mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icyiciro cya gatatu kibarizwamo abakoze amahugurwa ku idini ya islam.

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

  1. Asalamu alayikum ww? ubundi uyu muyobozi wabashehe Nzanahayo akwiye kweguzwa kuko ntiyujuje indangagaciro zabashehe niwe wagize uruhare muguhimbira aba bashehe ibinyoma none akomeje no kubashyira mukato? ikindi nuko yirukanywe muri AMA kubera uburiganya, kunyereza imisoro ya leta no kurya imitungo yimfubyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here