Home Amakuru “Intego yanjye nyigezeho” Umukecuru uvuye Hija

“Intego yanjye nyigezeho” Umukecuru uvuye Hija

917
0

Umukecuru Mukanduhura Amina tariki ya 28 Nyakanga yahagurukanye n’abandi bayislam bo bari bagiye kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka aho yatangazaga ko atizeye ko ari bugereye ariko kuri iki cyumweru akaba yaragarukanye n’abandi kandi akaba yishimira kuba byose yarabashije gukuwora neza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko kuri we abona intego ye yarayigezeho yo gukora umutambagiro mutagatifu kandi ko niyo yakwipfira yaba agiye neza.

Aha ngeze, niyo ngerayo kangwayo ariko ngezeyo navugaga kujyayo, nkabona udufaranga bigapfa, byambayeho kabiri none ubwa gatatu birakund, none ubu niyo urupfu rwaza rukitwarira ariko mvuye i Makka”

Mukanduhura Amina ashimira uburyo bitaweho haba mu gihugu ndetse no mu bikorwa bya Hijja, ku by’uyu mukecuru avuga ko nta kintu na kimwe batabo

Turashimira Kagame wongeye gutuma tuba abayislam, ndashimira abayobozi twajyanye, batuzerngurukije Makka yose turayirangiza, Madina yose turayirangiza,batuzengurutsa mbese batugeza aho abandi batabagejeje”

Kimwe mu byafashije uyu mukecuru gukora umutambagiro mutagatifu ni ukuba yaraguriwe akagari k’abafite ubumuga yagendagamo kubera intege nke z’ubusaza, cyakora avuga ko bitamukundiye kukazana, avuga ko abazajyayo ubutaha bazagakoresha.

Ubwo yajyaga gukora umutambagiro mutagatifu, Umukecuru Mukanduhura Amina yari yatangaje ko agiye kuganira n’Imana, no kuyishimira inzira yanyuzeho zikomeye zirimo no kurokoka imihoro muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Sheikh Hassan Namahoro umwe mu bayobozi bagiye bayoboye abayislam b’abanyarwanda yabwiye umuyoboro ko abantu bose bakuze babatwaye nk’ababyeyi babo ku buryo babafashe nk’inshingano zabo.

twari dufite uriya mukecuru n’abandi basaza babiri bari bakuze, twageze hariya tubagira ishingano zacu, tubabera abana, icyo tugomba gukora tukemeza ko koko bakibanje, twabaguriye udutebe tw’abantu bafite ubumuga kugira ngo boroherwe”

Yakira abavuye gukora umutambagiro mutagatifu mu kigo ndangamuco wa kislam kiri i Nyamirambo, Mu butumwa Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Salehe yahaye abari bavuye mu mutambagiro, yabasabye kurinda ibikorwa bavuyemo bakitwararika, kuko ubu bafatwa nk’abagiye gutangira bushya,

Umutambagiro ukorwa rimwe mu buzima k’ufite ubushobozi,ikaba ikingi ya gatanu mu nkingi zigize idini ya Islam, abakora uyu mutambagiro bawukora nkuko baweretse n’intumwa y’Imana Muhamad.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here