Home Amakuru Ineza yamuranze imugejeje i Makkah

Ineza yamuranze imugejeje i Makkah

2525
0

Ku cyumweru tariki ya 25 Kanama uyu mwaka, Ubwo abayislam b’abanyarwanda bavaga gukora umutambagiro mutagatifu uzwi ku izina rya Hijja mu rurimi rw’icyarabu, bamwe mu bari bavuyeyo harimo Umugabo witwa Bagabo Rashid w’i Mabare mu karere ka Rwamagana.

Bagabo Rashid mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, yarwanye ku batutsi bamwihisheho ku musigiti wa Mabare biwuviramo gusenywa hicirwamo abari bahahungiye nyuma yo kurwanya interahamwe.

Ubwo umuryango w’abayislam mu Rwanda wibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi i Mabare, hagarutse ku  butwari bwa Bagabo Rashid wari umuyobozi w’uyo musigiti akarokora abarenga 50 mu bihe bikomeye cyane.

i Mabare ubwo yatangaga ubuhamya

Icyo gihe nibwo Uwitwa Al Haj Nshuti Halid ufite inzu itunganya amafuguro yitwa Camellia yamwemereye itike ajya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka.

Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw yawutangarije ko yishimiye byimazeyo kuba avuye gukora Hijja kuko ari kimwe mu bikorwa buri muyislam aba yifuza gukora nubwo atatekerezaga ko yajyayo bijyanye n’uko iki gikorwa gisaba ubushobozi bw’amafaranga

Ntabwo natekerezaga ko hariya hantu najyayo, ariko ku mutima wanjye narabyifuzaga, no mu busabe bwanjye nkabisaba,icyo navuga ni uko nshimira Imana y’uko yakiriye ubusabe najyaga nsaba igihe kinini, inshoboza kugera hariya hantu, muri buriya buryo mwabonye”

Ashimira cyane uwamuhaye itike kuba yarumvise ibyo yakoze akamushoboza kujya i Makka kuko uretse kuhasaba atari kubona uburyo ajyayo kubera ubushobozi.

Imam Rashidi avuga ko yumva anezerewe kandi anagendeye ku nyigisho z’idini ya islam ugiye gukora umutambagiro aba atandukanye n’abandi bayislam kuko aba yujuje imwe mu nkingi zigize idini ya islam Islam.

Avuga ko yakiriye n’ibyishimo byinshi  kwemererwa itike yo kujya gukora Hijja, ndetse n’igihe kigeze atangira urugendo rwe kandi ko icyo umuyislam yemeye agishyira mu bikorwa.

Abasiramu, kenshi na kenshi, abeza , abagerageza, bakunze kuba inyangamugayo, icya kabiri kubana kwacu dutegekwa kwizerana , niba umuntu akubwiye ikintu mwizere ugire icyo cyizere nkuko twizera Imana, ukavuga uti n’ibintu bidashoboka kubera Imana nizeye ko bizashoboka”

Mu gihe cy’inyumweru bibiri, Bagabo Rashid wari Imam w’umusigiti wa Mabare na bagenzi be bakomeje kurwana ku bari babahungiyeho, bamwe muri bagenzi be barishwe nawe bimuviramo guhunga interahamwe.

Abana ba Bagabo Rashid bari baje kumwakira

Yemeza ko mu gihe cya Jenoside nta muntu numwe watekerezaga ko hari ubutabazi ndetse ko ibyo yakoze byavamo guhembwa kujya gukora Hijja.

Kiriya gihe ntawatekerezaga ko ibyo twakoraga hazavamo ibyiza nk’ibi, ku giti cyanjye ntabwo natekerezaga”

Ubutumwa aha abakiri bato ni ukubaha ikiremwamuntu kuko gifite uburenganzira bwo kubaho, ayo akab amahame akomeye mu idini ya islam  yo kutavutsa umuntu ubuzima bwe

Rashid wambaye ingofero y’umutuku ashimira kuba avuye gukora umutambagiro

Zimwe mu nyigisho avuga ko akuye i Makka ari ugukora ibyiza no guhangana na Shitani ishuka abantu, nkuko yabyiboneyeho aho Ibrahim yashutswe  nayo imubuza gutamba umwana we ariko akayitera amabuye ayamagana.

Bagabo Rashid ni umugabo w’imyaka 50, ufite umugore n’abana umunani aho uw’imfura akaba ari gusoza  Kaminuza.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here