Mu muhango wo gusoza ikiriyo cya Nyakwigendera Ngeze Issa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, abitabiriye uyu muhango bongeye kugaragaza ibigwi byamuranze wakundaga kwitwa akazina ka “Igwe” mu buzima bwe bwose.
Bernard Makuza, Perezida wa Sena y’u Rwanda, yagaragaje uko yabanye na Ngeze Issa haba mu buzima busanzwe bw’akazi yakoraga ndetse n’ubuzima bw’umupira bagiye bahuriramo na cyane ko bagiye bahura ari abakinnyi bakina umupira w’abasaza nk’abahanganye, arangwa no gutsinda igihe cyose.
Yagatagaje ko Issa yari umugabo uhamye ukunda ukuri kandi ugira urukundo muriwe, n’ubwitange.
“Yari umugabo w’ukuri, umugabo urangwa nurukundo, ariko cyane cyane urangwa n’ubwitange n’sihyaka ryinshi umuntu yavuga ko ubwitange buhebuje mu byo yabaga arimo”
Perezida wa Senat yabwiye abari mu isozwa ry’ikiriyo ko Ngeze bari mu kigero kimwe nubwo yamurushagaho imyaka mike,ko kimwe mubyo yamuvugaho ari ibijyanye na Siporo bagiye bahuriramo cyane kuva akiri umukinnyi wa Kiyovu n’ahandi yakinnye.
Yagaragaje ko yari umugabo ukunda kuganira cyane ku buryo kimwe mubyo yamenyekanyeho ari “cobo” izwi mu mupira w’amaguru yakundaga cyane ku buryo kugakora umuntu yahitaga ava mu kibuga niyo umupira waba ugitangira
“Cobo, abatazi iby’umupira ni ukunyuza umupira hagati y’amaguru y’umuntu, ako kantu niyo yagakoraga ku munota wa mbere, yashoboraga kwiviramo akaba arangije ibye”
Yakomeje avuga ko nubwo yakundaga Cobo ariko yari yaramurahiye ko atayimwambika kubera ko amwubaha aho yabivuze muri aya magambo “Buri gihe yambwiraga ngo mu bantu ashobora gukubita cobo, sindimo, kandi mu byukuri umuntu wakinnye umupira muri za Kiyovu, Terminus urumva umuntu ukomeye birumvikana ko awundusha, ariko akavuga ngo ntabwo nshobora”.
Senateri Bernard makuza yerekanye ko Ngeze Issa ari umugabo waranzwe no guharanira gutsinda igihe cyose nubwo bibaho, ariko nyuma y’umukino akarangwa n’ubusabane bigaragaza kuba umusportif nyawe, kuko yarangwaga no gusaba imbabazi abo akiniye nabi mu kibuga.
Ngeze yakozanyijeho n’umukoloneri
Yagarutse ku mateka y’umupira wa Ngeze Issa mu myaka ya za 87 na 89 ubwo yakinaga muri Kiyovu ko yigeze gukora igikorwa cyabonywe na benshi cyo gusaba imbabazi umwe mu koloneri bo mu ngabo za FAR Perezida wa Sena atashaka kuvuga nubwo abo twabashije kubaza bavugaga ko yari Col Rwagafirita wakundaga gutera ubwoba abakinnyi bari gukina n’ikipe y’ingabo z’u Rwanda icyo gihe, ku buryo hari n’igihe uwo mukoloneri yajyaga no mu kibuga guha amabwiriza no gukanga abakinnyi b’andi makipe, ko na Ngeze Issa byamugezeho yihagararaho kigabo
“Hari umukoloneri wajyaga ajya mu kibuga akabwira abakinnyi ngo kuki atakiretse ngo igitego kijyemo, rimwe rimwe mucuti wacu amusubiza nabi ku buryo bugaragara ariko arakomeza arakina, umupira urangiye Ngeze Issa ajya yiruka cyane n’ibibaraga byinshi, yifata gisirikare, aramubwira ngo n’ishyaka mon colonel”
Makuza yavuze ko uretse gusaba imbabazi ahagaze gisirikare, Ngeze yanapfukamye amusaba imbabazi, uwo mukoloneri amubwira ko aba amufunze kubera ko yari yamututse, bigaragaza ko yitangaga n’imbaraga ze zose anarangwa n’umutima mwiza.
Ngeze Issa yitabye Imana cyumweru, afite imyaka 62, azize indwara y’umutima, yabaye mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’umupira w’amaguru ndetse no gutwara abantu, Yavutse tariki ya 17 Mata 1957, , asize umugore n’abana bane barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu ndetse n’abuzukuru batanu.
Bihibindi Nuhu