Home Amakuru Ubuzima budasanzwe bwa Ibrahim utabona igice cya mbere

Ubuzima budasanzwe bwa Ibrahim utabona igice cya mbere

900
0

Uwariraye Ibrahim afite imyaka 46 y’amavuko, atuye mu karere ka nyarugenge, mu murenge wa Kivu, afite ubumuga bwo kutabona yavukiye mu karere ka nyaruguru avuga ko ubumuga bwo kutabona atabuvukanye ko bwaje afite imyaka ine butewe n’iseru.

Uyu mugabo avuga ko nta kintu kimwe yibuka yaba yarabonye bityo bigtuma afata nkaho atigeze abona mu buzima bwe bwose, kuko no mu buzima busanzwe umwana asobanukirwa afite nibura nk’imyaka irindwi.

Ibrahim Uwariraye avuga ko muri 84 yagiye kwiga mu kigo cy’abamugaye i  Gatagara kwa Padiri  Fraipont, aho yize amashuri abanza, icyo gihe yagiraga imyaka umunani

Avuga ko yiga yari umuhanga ku buryo hari umwaka bamusimbukije kuko ababigishaga babonaga afite ubwenge bwo kwig mu rindi shuri bituma atiga umwaka wa gatatu.

Nari mfite ikintu cyo kumenya cyane, umwaka wa kabiri sinawiga bajyana m’uwa gatatu ni ako ni agashyashya,basanze nzi ibihekane kandi byose bahita banjyana muwa gatatu

Uwariraye Ibrahim wanyuze mu buzima butoroshye bw’abafite ubumuga bwo kutabona

Ibrahim avuga ko arangiza kwiga batigeze bamuhitamo kujya gukomeza amashuri yisumbuye kubera ko hafatwaga bake cyane, akaba aribo bakomeza kuko kwiga byari bigoranye cyane, ku buryo nabakomeje kwiga bakoemje nyuma ya jenoside.

Impamvu ntakomeje hahise haza ibibazo by’intamabara kandi n’ubushobozi, abenshi twari abahanga bakatubwira ngo mugende ishuri ntiriraboneka neza, ariko turabazi ko twabareze mugende mu rugo musange ababyeyi banyu

Uyu mugabo utabona uganira anaseka nkuko bisanzwe ku bantu bafite ubumuga avuga ko kubwirwa kujya mu cyaro wari umaze kumenyera abandi bantu bafite ubumuga byabaga ari nk’urupfu bitewe n’uburyo babagaho neza, babona amafunguro n’imyambaro ndetse no kuba bari hamwe barenga nk’igihumbi.

Ikigo cya Gatagara kwa Frainpont aho yize abanza

Ibyo kwiga Ibrahima avuga yabitetse ubwo yasezererwaga mu kigo agasubira iwabo mu cyaro we avuga ko cyari kibi cyane icyo gihe muri Kivu kandi nta muntu n’umwe wo kumwitaho kuko yabanaga na mukase, Nawe wabaga witaye ku bandi bana be yibyariye.

Avuga ko ubuzima bw’umuntu ufite ubumuga ari ubuzima bukomeye cyane, kuko nta bufasha na buke abona hakiyongeraho kuba yari avuye mu buzima bumeze bwiza bw’i Gatagara.

Kuba wari mu buzima bwa Gatagara bakwitaho, ukajya noneho mu cyaro, bwari ubuzima bubi cyane bigayitse, ntacyo nabashakaga kwikorera

Uwariraye Ibrahim avuga ko nyuma yo kuva i Gatagara ubuzima bwamukomeranye bikomeye, kubera ko nta kintu yari abashije gukora gusa irungu ryashiraga iyo yandikiranaga na bagenzi be batabona cyangwa se akabasura bakaganira bakabwirana amakuru y’i Gatagara.

Mu kwezi kwa cyenda 1993, yasubiye ku kigo yizeho ahamagawe kuri radio Rwanda kujya gukora ikizamini cy’akazi we na bagenzi be barenga 20 ariko hatsinda umwe gusa, icyogihe nawe ntiyasubiye iwabo yerekeza iya Kigali kuko yari ahazi bagenzi be batabona bari abacuranzi bari batuye i Nyamirambo barimo uwitwa Narcisse na Julien.

Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uburyo yafashe icyemezo cyo kujya i Kigali ndetse n’uburyo yahuye n’abo bagenzi be kandi aribwo bwa mbere ageze mu murwa mukuru, ni uburyo yasubiye iwabo nyuma ya jenoside bazi ko yapfuye.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here