Home Amakuru “Nta mushehe uri mu kato” Mufti Salim

“Nta mushehe uri mu kato” Mufti Salim

1352
0

Mu biganiro yagiranye n’abayislam bo mu karere ka Nyarugenge byatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu kigo ndangamuco wa kislam hazwi nko kwa Kadafi, kimwe mu bibazo byabajijwe mufti w’u Rwanda harimo icy’abasheikh bagizwe abere ariko batigisha mu misigiti.

Umwe mu bayislam bahawe umwanya wo kubaza yateruye ati: “Nyakubahwa Mufti turagira ngo mukurikirane ikibazo cy’abasheikh baherutse kugirwa abere, ariko bashyizwe mu kato ku buryo batajya bigisha mu misigiti rwose mugikurikirane”

Mu gusubiza iki kibazo, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagaragaje ko kuvuga ko hari umuntu wahejwe cyangwa washyizwe mu kato ari imvugo ikomeye ku buryo byaba ari ikintu kirenze.

Yagaragaje ko nta musheikh wo mu Rwanda wahejwe mu bikorwa byose bya RMC ko ahubwo umuryango w’abayislam mu Rwanda wifuza abantu ukabura abo ukoresha, aho yagaragaje ko abari bagunzwe barekuwe ubu bamwe muri bo bafite akazi kandi keza.

Nta musheikh uri mu kato, abo wavugaga harimo Sheikh Ally, ubu afite akazi ari gusobanura ibitabo, ubu bamaze gusobanura Riyad Swalihina, ni igitabo gikenewe cyane na buri muyislam, buriya ahubwo hari igihe dukenera abakozi tukanababura, uwo dukozeho akatubwira ko ari mu kandi kazi”

Abasheikh babiri barimo Sheikh Yassin Habimana na Sheikh Ndabishoboye Ally bari mu bayislam 25 bagizwe abere bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, urukiko rukuru, urugereko rwihariye rukorera i Nyanza rubagira abere, ariko abandi 15 bakatirwa ibihano bitandukane.

Kuva bagirwa abere mu kwezi kwa gatatu, aba basheikh babiri ntibari bagaragara batanga inyingisho, kimwe mu bituma hari abayislam bifuza ko bahabwa umwanya bakigisha.

Cyakora Mufti w’u Rwanda yagaragaje ko abasheikh bose batajya kuri Mimbar (ahahagararwa hagatangirwa inyigisho) kandi ko nta kibazo bafite mu buzima busanzwe.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here