Home Amakuru Sheikh Gahutu ahawe amashyi yibazwaho

Sheikh Gahutu ahawe amashyi yibazwaho

2929
2

Mu ruzinduko Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagiriye mu karere ka Nyarugenge, aho yakiriwe n’abayislam ndetse n’abayobozi b’abayislam bo mu nzego zo hasi zirimo iz’umusigiti, akarere n’umujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye ku kibuga cyo mu kigo ndangamuco wa kislam ahazwi nko kwa Kadafi.

Ubwo Sheikh Bishokaninkindi Daudi Ima w’umujyi wa kigali yerekanaga abayobozi baherekeje Mufti w’u Rwanda, yerekanye Sheikh Gahutu Abdul Karim wigeze kuba Mufti w’u Rwamda kuva mu mwaka 2011 avaho mu mwaka 2013, abayislam bamukomera amashyi menshi mu buryo burenze ubw’abandi berekanywe.

Ku buyobozi bwe nibwo habayeho ibibazo by’umwiryane ukomeye, aho abataravugaga rumwe nawe bamushinjaga kubayobora nabi, abo bakoranaga bakemeza ko azira kuba yarihaye gahunda yo kugenzura umutungo w’abayislam.

Abitabiriye uru ruzinduko

Umwe mu batumire batumiwe muri uru ruzinduko rwa Mufti w’u Rwanda, ni sheikh Gahutu Abdul karim wakomewe amashyi abari muri iki gikorwa bayibazaho, bamwe mubo umuyoboro uganiriye nabo mu buryo bwihuse ni uko bagaragaje ko ari amarangamutima y’abayislam bamweretse ko bakimukeneye..

Sheikh Gahutu Abdul Karim ni umwe mu bamufti wakunzwe n’abayislam cyane ndetse kuri ubu hari bamwe batagaragaza kubimwereka, akaba ari umwe muri ba Mufti bagaragara mu bikorwa bitegurwa n’umuryango w’abayislam mu Rwanda.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here