- Yaje i Kigali akora inkweto ariko yahinduye akazi
- Abatunzwe no gusabiriza ni abarwayi
- Ndifuza nanjye kuzatanga akazi
Ndikubwimana Theogene Saidi ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 amaze mu mujyi wa Kigali imyaka 10 aho yawugezemo avuye mu karere ka Ngororero , iyo umwitegereza neza afite ubumuga bw’ubugufi ndetse n’ubwingingo ariko akaba ari umwe mu bemeza kugira ubumuga ari ubukene buba buri mu mutwe.
Uyu mugabo avuga ko agera i Kigali mu mwaka 2009, yari aje gukora akazi ko kudoda inkweto nkuko yabikoraga iwabo ariko akiyemeza no kuziteza imbere mu yindi myuga azashobora, ku buryo kuri ubu ari umutekinisiye ukora amatelefoni mu nyubako irebana naho umusigiti wo mu mujyi wubatswe.
Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw yadutangarije ko imwe mu ntego yamuzanye i Kigali ari ukongera ubumenyi yari afite ndetse akiga indi myuga, ibintu byamuhenze ariko arihangana arabikora, ndetse agera no ku ntego ye .
“Kigali nayungukiyemo ubumenyi, nyungukiramo abavandimwe, nayungukiyemo byinshi, navuye Ngororero ndi umuCordonier( ukora inkweto) ngeze i Kigali ndabikomeza ariko nanagerageza kwiga tekinike, ndangije kwiga mva mu by’ubukorodoniye nkora tekinike, nkora amatelefoni”
Ndikumana Theogene Saidi avuga ko kuva yava mu bukorodoniye hari byinshi yigejejeho, birimo kuba yikorera nta muntu numwe akorera, akaba yarabashije kwigurira materiels (ibikoresho) akoresha.
Nubwo afite ubumuga bukomatanyije ntibwamubereye imbogamizi yo guharanira kwikorera agatandukana no kuba yarangwa no gusaba nkuko bigaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga bahisemo gusabiriza.
“Kugira ubumuga ntabwo aribyo byatuma usabiriza, hari n’abasabiriza badafite ubumuga, ahubwo buriya umuntu wese usabiriza navuga ko ari ubundi bumuga aba afite ku mutima kubera ko kuba ufite ubumuga ntabwo bigutegeka guhita usabiriza, ushobora kuba wakora imirimo runaka itandukanye kandi ufite ubumuga”
Saidi ashishikariza abafite ubumuga gushaka icyo gukora ku buryo bahanga imirimo aho avuga ko gusabiriza ari ibintu bigayitse bitanahesha icyubahiro ubikora, kuko ahora asuzuguwe mu muryango mugari.
Uyu mugabo umaze imyaka 10 i Kigali, avuga ko yakuze yumva ko agomba kugira icyo yikorera kuko gusabiriza ari uburwayi bw’umutima bikaba n’ubugwari kandi akaba atarigeze abugira.
“Njye gusabiriza byita uburwayi, kuba ufite ikibazo runaka ukumva ko waca mu nzira zo gusabiriza, ubwo burwayi Imana yarabundinze”
Mu gihe cy’imyaka itanu amaze akora amatelefoni avuga ko hari byinshi yagezeho nko kuba yitunze ariwe wikemurira ibibazo byose kuko i Kigali ahabana n’umugore n’umwana umwe akemeza ko abayeho neza abikesha akazi akora akora.
Zimwe mu ntego afite harimo kuba mu bihe biri imbere azaba atanga akazi akagira uruhare mu gutuma hari abandi bibeshaho nko kuba yashaka ahantu hanini.
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga igihe cyose isaba abafite ubumuga gushaka uburyo yakwishyira hamwe bagashaka uburyo bwo gukora aho gushoka imihanda bagana mu bikorwa byo gusabiriza.
Bihibindi Nuhu