Home Imikino APR FC yikuye igorogota yemye

APR FC yikuye igorogota yemye

1420
0

ku munsi wa 10 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda , ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC kuri uyu wa kabiri yikuye neza i Nyagatare kuri stade abafana bise igorogota, aho abafatana na Sunrise FC yahuraga na APR bari bahize ko baza kuyihabambira.

Kuri uyu munsi wa 10 nta kipe n’imwe yari yigeze kuhatsindira ikipe ya Sunrise, bigezweho na APR FC gusa, kuko izindi igikomeye zahakoreye ni ukuhanganyiriza gusa.

APR FC kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga na Sunrise FC, nibwo ibashije gutsinda Sunrise ibitego 4-2 nubwo Sunrise ariyo yabanje igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 13 gitsinzwe na Babua Samson ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihita icyishyura ku munota wa 18 na Nizeyimana Djuma.

Umukino waje gukomeza ndetse iza no gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 29 w’umukino gitsinzwe na Danny Usengimana igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye umukino ku bitego 2-1.

Igice cya kabiri Sunrise yahinduye umukino itsinda igitego cya kabiri, umukino usubira bubisi ariko umutoza n’abakinnyi ba APR bakomeza gusatira kugeza aho umukinnyi wa Sunrise ahawe ikarita y’umutuku, iryo kosa ryaje no kuvamo igitego cyatsinzwe na Bukuru Christophe ku munota wa 74.

11 ba APR FC babanjemo i Gorogota

Ku munota wa 77 umukinnyi wa APR FC yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuza atanga Penaliti yatewe neza na Nshuti Innocent umukino urangira ari ibitego 4 kuri 2 bya Sunrise.

Heroes FC 3-2 Musanze FC umukino wabereye kuri Stade Bugesera,
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC umukino wabereye kuri Stade ya Kigali

Naho kuri uyu wa gatatu tariki 27 ugushyingo 2019 i saa cyenda zamanywa
SC Kiyovu vs Bugesera FC kuri Stade Mumena,
Police FC vs Marines FC Stade ya Kigali
Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye.

Kuwa kane tariki ya 28 ugushyingo, nabwo Shampiyona y’umupira w’amaguru izakomeza, aho imikino ibiri ya nyuma y’umunsi wa 10 izakomeza aho:
Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade ya Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)

Nizeyimana Djuma waboneye APR FC igitego cya mbere

Kugeza ubu APR iracyayoboye n’amanota 24, izigamye ibitego 12 mu gihe iyikurikira ni Police FC itari yakina umukino wa cumi wa shampiyona ifite amanota 21 izigamye ibitego 9 ikazakina kuri uyu wa gatatu na Marine kuri stade ya Kigali

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here