Home Amakuru Hakenewe Miliyoni 35 ngo umusigiti wa Anuur Biryogo wagurwe

Hakenewe Miliyoni 35 ngo umusigiti wa Anuur Biryogo wagurwe

1746
1

Kuva mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo hatangiye ubukangurambaga bwo kwagura umusigiti wa Anuur uri mu Biryogo, ni umusigiti usanzwe uzwi nko kwa Sheikh Rashid wahatuye ndetse aba n’umuyobozi wawo kuva mu mwaka wa za 84 kugeza mu 1994.

Imam w’umusigiti  wa Anuur Biryogo Sheikh Mugirwanake avuga ko umuturanyi w’uyu musigiti yemeye kugurisha inzu ye kugira ngo uyu musigiti wagurwe ndetse yemera guhara amwe mu mafaranga yifuzaga kugira ngo nawe atange inkunga ye mu igurwa ryawo.

Abaturiye uyu musigiti bavuga ko aho uyu musigiti uri mu bukangurambaga bwo kuhagura mbere yo kuhagura hari akabari ku buryo higeze kugira igihe habangamiye umuyislam n’umusigiti, ariko bagize amahirwe hagurwa n’umuyislam ari nawe uri kuhagurisha.

Sheikh Hamza avuga ko aha hantu haramutse haguzwe hafasha abayislam bo mu biryogo kugira umusigiti wisanzuye ku buryo abayslam babona aho gusarira, abana bakabona ahantu ho kwigira, ndetse hakanashyirw ibindi bikorwa.

Sheikh Mugirwanake Hamza uyobora umusigiti wa Anuur Biryogo

Nubwo bigoye kubona aya mafaranga Sheikh Hamza avuga ko kuri ubu hari amasezerano yamaze gukorwa hagti y’ubuyobozi bw’abayislam mu Rwanda na nyir’inzu kugira ngo hatangire hashakwe amafarang

“Ubu hamaze gutangwa miliyoni 5, ejobundi ubwo twahuraga na Mufti w’u Rwanda kwa kadafi twakusanyije miliyoni  zirenga 2, twe hano ku musigiti turakomeza gukusanya  inkunga yo kuhagura”

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, anasaba ubuyobozi bumukuriye gushyira imbaraga muri iki gikorwa  kuko ku bwabo batarangiza iki gikorwa nkuko babyifuza.

“Turifuza ko ubuyobozi bw’akarere no mu zindi nzego kugera ku biro bikuru,  iki gikorwa bukigira icyabo ntikibe icy’umusigiti kuko bo bafite abaterankunga kandi bahita bawugura”

Ahari ibara rijya gusa n’umutuku niho hari gushakirwa ubushobozi

Uretse iki gikorwa bari kuvuga baravuga ko bari gutegura uburyo bakora ikoraniro ryahuza abayislam batandukanye mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kugura icyo kibanza baba abo mu Rwanda ndetse nabo hanze yarwo.

Imam w’akarere ka Nyagurgenge Sheikh Nsengiyumva Suleiman ko bazakomeza gukorana n’abayislam bakishyura umuturanyi w’umusigiti wabaciye miliyoni 35 bakaba baramaze kumwishyura 5 ndetse bazakomeza gushakisha n’izindi zisigaye.

Ubuyobozi bw’uyu musigiti busaba abayislam bashoboka gutanga inkunga yabo kugira ngo hishyurwe umuturanyi wemeye kubagabanyiriza ku giciro cyari kiriho ndetse agahitamo kuhagurisha umusigiti.

Ahagurwa ni imbere n’inyuma hafi y’umusigiti

Amakuru Umuyoboro washoboye kumenya ubwo wageraga kuri uyu musigiti wabwiwe na bamwe mu bigeze kuba mu buyobozi bwawo ni uko no mu mwaka w’2000 bifuje kuhagura ariko ntibyakunda ko bahegukana.

Umusigiti wo mu Biryogo  uzwi nko kwa Sheikh Rashid, wubatswe muri za 80, wubatswe ari uwo gufasha abayislam bari batuye Biryogo icyo gihe batari benshi cyane ku buryo ufite ubushobozi bwo kwakira abarenga 100 gusa ariko kuri ubu bakaba bariyongereye.

Bihibindi Nuhu

Umusigiti wa Anuur Biryogo uzwi nko kwa Sheikh Rashid

1 COMMENT

  1. Allah adushoboze tubone ubushobozi kandi turasaba abavandimwe b’abayisilamu yaba ababa mu gihugu cyangwe abatuye hanze yacyo kudufasha tukazabona inkunga yo kugura icyi kibanza In sha Allah.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here