Home Umuco Urukiko rwemeje iminsi 30 ku barengwa ibyaha birimo iterabwoba

Urukiko rwemeje iminsi 30 ku barengwa ibyaha birimo iterabwoba

841
0

Kuri uyu wa kabiri, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko abayislam batanu barengwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bafungwa iminsi 30 kuko rwasanze impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwashingiyeho bufite ishingiro.

Abaregwa ni Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Kabendera Abdallah, Uwimana Justin Omar na Rurangwa Ibrahim, mu rubanza rwari rwabaye kuwa kane w’icyumweru gishize bari bahanye ibyo ubushinjacyaha bubarega.

Umucamanza Mbonimpaye Simeon wasomye icyemezo cy’urukiko yibukije ko ubushinjacyaha bukurikiranye aba uko ari batanu ibyaha bine birimo Kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Icyaha cyo kujya mu gaco k’ubwigomeke ndetse n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa izindi.

Urukiko rwavuze ko ibi byaha byose babikoze ubwo bari mu ishyaka cyangwa umutwe wa HIZBU -UT- TAHRIR binjiyemo mu mwaka wa 2012 nyuma y’ubushakashatsi bw’uwitwa Rumanzi Amran yakoze agatangira kurishishikariza abandi byose bigamije gufata ubutegetetsi binyuze mu biganiro.

Ruvuga kandi ko bose biyemereye ko bateraniye mu ngo zabo ubwabo bari gukora ubushakashatsi kuri iryo shyaka riharanira kwibohora banariganiraho nta ruhushya rw’ubuyobozi bwa leta cyangwa ubw’idini ya Islam

Urukiko ruvuga ko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha bwasanze impamvu bwatanze zikomeye bityo bagakurikirana bafunzwe kubera ko bakurikiranyweho ibyaha bifite uburemere bukomeye kandi bakaba aribwo buryo bwiza bwo kuba babonekera igihe ubutabera bwabashakira.

Rutegeka ko bagomba gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 ariko bakaba bakaba bafite igihe cy’iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

Ni urubanza rwasomwe nyuma y’isaha yari yatanzwe aho umucamanza yatangiye gusoma icyemezo cy’urukiko saa 17h04, abaregwa ntibari bahari uretse abo mu miryango yabo igizwe harimo abagore babo, abavandimwe ndetse n’inshuti z’imiryango yabo.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here