Ubwo yafunguraga amahugurwa y’umunsi umwe agamije gusobanura imiterere n’ingaruka z’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, ni amahugurwa iri gufatanya n’umuryango Never Again Rwanda, aho yagaragaje ko icuruzwa ry’abantu nawe hari abantu bigeze gushaka kurimushoramo
Yagaragaje ko ubwo yari mu bihugu by’abarabu yagiyeyo nka Mufti w’u Rwanda muri gahunda y’idini gushakira abafatanyabikorwa umuryango w’abayislam mu Rwanda yahuye nabo ariko muri bo hari uwagize icyo amusaba kirimo kumushakira umwana w’umukobwa waba umukozi wo mu rugo.
“Ati ariko hari ahandi kantu nagusabaga, nagira ngo uzansakire umwana w’umukobwa mutoya ufite imyaka iyi niyi waza akazajya adufasha mu rugo ibintu by’akazi,ndamubwira nti rero twebwe iwacu abo bantu ntibabaho”
Sheikh Salim yagaragaje ko yasobanuriye uwo mugabo ko mu Rwanda umwana wo muri icyo kigero atemerewe gukora imirimo ko ahubwo aba ari mu mashuri.
Nubwo avuga ko yahakaniye uwo muntu wamusabaga umwana w’umukobwa kumugira umukozi wo mu rugo, ariko ko ashobora kunyura mu zindi nzira akaba yabona abana b’abakobwa nk’uko yabyifuzaga.
Yasabye ba Imam ko mu gihe hari abantu baje bashaka abantu babashakira akazi bagomba kuyamenyekanisha kugira ngo bayasesengure n’intego ye nyamukuru agamije , ariko ntibazabireke aho.
Uyu muyobozi w’abayislam yagaragaje ko akenshi hari igihe ukora iki cyaha cyo gucuruza abantu aba atazi ko ari kugikora bitewe n’amahugurwa make cyangwa gusobanukirwa kuko bikorwa muburyo bwitwa “gushakira umwana akazi.
“Turabizi neza ko iyo bageze hariya imirimo bakoreshwa ni imirimo itubahirije uburenganzira bwa muntu,ni uburetwa, ibyo bintu ubaye utabizi nk’umuyobozi byaba ari ikibazo gikomeye kuko abantu baca muri iyo nzira bakaba bagutwara umuntu bakajya kumukoresha ibikorwa bitari byiza”
Mufti w’u Rwanda yagaragaje ko mu miryango y’abayislam hari ivuga ko yabuze abana babo batakigaragara, bakurikirana bagasanga hari abantu babajyanye babashukisha akazi cyangwa se ababyeyi ubwabo bakabohereza bazi ko boherejwe kwiga.
Ibihugu bya Arabiya Saudite, Oman, Liban n’ibindi byo ku mugabane w’aziya nibyo bikunda kugaragara muri ibi bikorwa byicuruzwa ry’abantu.
Bihibindi Nuhu