- Yari umuyobozi utagira umuvandimwe cyangwa umwana waragwa ingoma, yasimbuwe na mubyara we usanzwe ari minisitiei w’umuco Haitham bin Tariq,
- Niwe wari umaze igihe kinini ku bwami mu kigobe cy’abarabu kandi utivanga muri politike z’ahandi
- Hashyizweho iminsi itatu y’icyunamo nyuma yo kumushyingura,
- Ibihumbi by’abanyaOman byamukoreye isengesho ku musigiti mukuru wa Muscat
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Sultan bin Said al said w’igihugu cya Oman nibwo hatangajwe ko yatanze, yari amaze imyaka 50 ku bwami yagezeho mu mwaka w’1970, yasimbuyeho se , azize kanseri.
Itangazo ryatangajwe n’urukiko rw’umwami wa oman ryatangaje ko Umwami Qaboos bin said yitabye imana mu ijoro ryo kuwa gatanu, afite imyaka 79.
Muri iki gihugu hahise hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo kumwibuka dore ko ari umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere igihugu cye kuva mu mwaka w’1970 ajya ku butegetsi, aho cyari gifite ubukungu ntayegayezwa.
Guvernoma ya Oman yatangaje ko Sultan Qaboos yasimbuwe na mubyara we Haitham binTariq wahise arahirira kuba umwami wa Oman mu ngoro y’ubwami, nyuma y’inama y’umuryango yahise yemeza ko ariwe watoranyijwe kuba Sultan.
Sultan Qaboos niwe mwami wari umaze igihe kinini ayobora ubwami muri aka karere k’abarabu ,akaba yari amaze imyaka 41 atandukanye n’umugore, dore ko batandukanye mu mwaka w’1979 amaze imyaka icyenda ku butegetsi.
Haitham bin Tariq yari asanzwe ari minisitiri w’umuco muri iki gihugu , asimbuye Sultan Qaboos nyuma yo kuba nta mwana n’umwe yari afite wamusimbura cyangwa se abantu be ba hafi bari kumusimbura ku bwami.
Abakurikirana hafi ibibera muri Oman bavugaga ko mubyara we witwa Asad bin Tariq ubwo yagirwaga minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu mwaka 2017 byari mu nzira zo kumwemeza ko ariwe uzamusimbura.
Ijambo rye rya mbere ari umwami wa Oman, Haitham bin Tariq yatangaje ko azakomeza politike y’umwami Qaboos yo kutivanga mu bibera mu mahanga ari nayo yatumye ubu bwami bukomeza kugira ijambo.
Ibihumbi by’abanya Oman byazindukiye ku musigiti mukuru wa Muscat aho yakorewe isengesho rya nyuma mbere yo kujya kumushyingura.
Atanze yari amaze igihe arwaye kanseri y’amara na Diyabete aho nko mu kwezi kwa 12 umwka ushize yagiye kwizusumisha mu gihugu cy’ububirigi ahamara icyumweru, icyo gihe ubwami bwa Oman bwatangazaga ko ubuzima bwe bumerewe neza. Mu mwaka 2015 yamaze amezi 8 mu bitaro byo mu budage aho yivuzaga ahava ibisubizo bye ari byiza.
Inkuru ya dailymail, Photo (Reuters na AFP, AP)