Home Umuco Abana 3 nibo batorwa kuzitabira amarushanwa muri Koweit

Abana 3 nibo batorwa kuzitabira amarushanwa muri Koweit

573
0

Kuri uyu wa gatanu mu kigo ndangamuco wa Kislam i Nyamirambio hazwi nko kwa kadafi hari kubera amarushanwa ya Qoran ahuje abana 15 bafashe Qoran mu byiciro bitandukanye  aho bashaka amatike 3 yo kujya kurushanwa mu gihugu cya koweit.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango Direct Aid witwaga AMA, yitiriwe umunya Koweit Dr AbdulRahmani Sumaitwi washinze uyu muryango, aho abatoranyijwe batatu bazitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Qoran azabera mu gihugu cya Koweit mu kwezi kwa 8 kwa kislam kuzahura n’ukwezi kwa 3 uyu mwaka .

Abarushanwa ni abana 15 bari mu byiciro bitatu, barimo 5 bafashe Qoran yose, abana 5 bafashe mu mutwe Amadjuzu (soma amajuzu, aribyo ibice ) 15 ndetse n’abana 5 bafashe amajuzu 5, aho batatu mu byiciro byose aribo bazahagararira u Rwanda muri ayo marushanwa.

Bamwe mu bana bari mu kurushanwa

Biteganijwe ko ku mugorowa bo kuri uyu wa gatanu, iki gikorwa n’abayobozi bakuru b’umuryango w’abayislam mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Umuryango Direct Aid wahoze witwa AMA washinzwe n’umugabo witwa Dr Abdulrahman Sumaitwi mu mwaka w’1982 watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1990, ukaba ukora ibikorwa by’ubugizi bwa neza birimo kwishyurira amashuri imfubyi, gufasha abapfakazi, kubaka amashuri ndetse n’imisigiti.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here