Umuhungu wa nyakwigendera Ahmed Dedaat watangije ibiganiro bya Qoran na Bibiliya yishwe kuri uyu wa kane mu gihugu cya Afurika yepfo.
Yusuf Dedaat nawe nawe wakoraga akazi k’ibwirizabutumwa rya bibiliya na Qoran mu gihugu cya Afurika yepfo yiciwe hafi ya Durban muri iki gihugu nyuma yo kuraswa akagwa muri Coma mu bitaro byitwa St Anne’s Hospital, uwamwishe akaba atari yamenyekana.
Umuhungu wa yusuf Deedat witwa Raees Deedat yagize ati: “Umuryango n’inshuti wari hafi y’uburiri ubwo yashiragamo umwuka,Umuryango urashimira uburyo abantu b’ingeri zitandukanye uburyo babahaye ubufasha, Imana imwakakire mu mahoro”
Umuyobozi w’umusigiti wa Imam Hussein uri ahitwa Verulam witwa Azad Seedat, yashimiye Deedat avuga ko amuzi mu myaka 30 ishize kandi yari umugabo mwiza. Yagize ati: “Yaganiraga na buri wese, yasuye imisigiti yacu kandi ndetse anadufasha ubwo twari mu bibazo, tubabajwe n’ubwicanyi bwamukorewe”
Umuvugizi wa Polisi ya Afurika yepfo Colonel Thembeka Mbele yatangaje ko Deedat yari kumwe n’umugore we ubwo yaraswaga. Mbele yavuze ko impamvu yo kumurasa itari yamenyekana anemeza ko uwarashe yahise yirukanka.
Yahise ashyingurwa kuri uyu wa gatanu nyuma y’isengesho rya mugotondo ku musigiti wa Verulam aho yasezewe n’abayislam batandukanye.
Ahmed Deedat yari muntu ki?
Ahmed Deedat ni umubwirizabutumwa ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde mu mujyi wa Gujarati yavutse tariki ya 1 Kanama 1918 yitaba Imana tariki ya 8 Kanama 2005 afite imyaka 87.
Yari afite ubwenegihugu bwa Afurika yepfo akaba umwanditsi n’umwe mu bavuga mu ruhame mu cyongereza cya gihinde, yiswe umumisiyoneri w’umuyislam.
Niwe watangije ibiganiro mpaka mu ruhame hagati y’abayislam n’abakirisitu akoresheje Bibiliya na Qoran akoresheje amasomo aciye ku mashusho ndetse yandika ibitabo bivuga ku bayislam n’abakirisitu.
Mu mwaka w’1996 Ahmed Deedat yarwaye indwara ya Stroke bituma agira ikibazo cy’ubwonko, bimuviramo kuza gupfa nyuma y’imyaka 9 aguye iwe i Verulam mu ntara ya Kwazulu Natal.
Mu mwaka w’1986 yahawe igihembo cy’umwami wa Arabiya Sawudite amaze imyaka itanu ari mu kazi k’ibwirizabutumwa, bimwe mu bitabo byanditse mu rurimi rw’icyongereza harimo:
- Is the Bible God’s Word?
- What The Bible Says About Muhammad
- Crucifixion or Cruci-Fiction?
- several smaller spin-off titles on specific aspects of Crucifixion
- Muhammad: The Natural Successor to Christ
- Christ in Islam
- Muhammad The Greatest
- Al-Qur’an the Miracle of Miracles