Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020 nibwo Polisi y’igihugu yagejeje gahunda ya Gereyo amahoro mu misigiti itandukanye mu mujyi wa Kigali, aho abayobozi bo ku rwego rwo hejuru nyuma y’isengesho rya Ijuma baganirije abayislam.
Ku musigiti wo mu mujyi niho umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco yari kumwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim batangirije iyi gahunda mu misigiti ku rwego rw’igihugu aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abayislam kuba basanzwe bari mu idini y’amahoro bakwiye no gushyira mu bikorwa gahunda ya gerayo amahoro.
Umuvugizi wa Polisi yagaragarije abayislam ko u Rwanda rwifuza kuba igihugu kirangwamo amahoro ariko ko ari uruhare rwa buri wese yaba umugenzi, umushoferi n’undi uwari we wese ukoresha umuhanda kuwukoresha neza hagamijwe kwirinda impanuka.
yagize ati: “Umusaruro w’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro uragenda ugaragara, Nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi 2019 ubwo bukangurambaga butangizwa, ikigereranyo cy’impanuka muri rusange izingana na 17% zaragabaganyutse”
Zimwe muri gahunda uyu muvugizi wa Polisi yasabye abayislam harimo kuba abakoresha imodoka bagomba kugabanya umuvuduko, kubahiriza icyo ibyapa bibasaba n’ibibategeka, abagenzi kugira inama abashoferi kugabanya umuvuduko ndetse no kunyura ahabigenewe.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim we yasabye abayislam gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya gerayo amahoro mu rwego rwo kwirinda ibyago byo mu muhanda kuko n’ubusanzwe Islam yigisha inyigisho zijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi gahunda ya gerayo amahoro kandi yabereye no mu musigiti wo mu kigo ndangamuco wa kislam i Nyamirambo ahazwi nko kwa kadafi aho umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji yasabye abayislam kugerayo amahoro nkuko idini yabo ibibategeka ariko nako bakoreha umuhanda neza
Yibukije ko mu nsuhuzo y’abayislam harimo kwifurizanya amahoro bityo amahoro akaba ikintu gisanzwe ariko byagera ku bakoresha umuhanda bikaba akarusho mu gukangurira kuwukoresha neza.
Yagize ati: “Turifuza ko umuyislam aho ari mu Rwnda ashishikariza mugenzi we umutekano mu muhanda, uko agenda mu muhanda, ibyo agomba gutinya, ibyo agomba kubahiriza, ndetse n’igihe abonye hari ikibazo mu muahanda, uburyo agomba gutabaza no kubwira Polisi ikibazo gihari kugira ngo igikemure”
Polisi ivuga ko iyi gahunda yatumye hari imyumvire abanyarwanda bagenda bahindura mu gukoresha umuhanda ariko kandi ko batazahwema gukomeza kwigisha uburyo bagomba kugenda mu muhanda.
Muri Mutarama 2020 ni bwo Polisi y’Igihugu yatangiye gahunda ya Gerayo Amahoro mu nsengero,tariki ya 12 Mutarama 2020 bayitangiriye muri za Kiriziya Gatulika, taliki ya 19 Mutarama 2020 bayikomereza mu nsengero z’Abaprotestanti, kuri uyu wa gatanu 31 Mutarama 2020 ikomereza mu idini ya Islamu hirya no hino mu gihugu aho yatangirijwe mu Misigiti 33.
Bihibindi Nuhu