Home Amakuru Uwa mbere wishwe na Koronavirus mu Rwanda yashyinguwe kislam

Uwa mbere wishwe na Koronavirus mu Rwanda yashyinguwe kislam

3219
1

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa , nibwo umurambo wa Gisaka Hassan umunyarwanda wa mbere wishwe n’indwara ya Covid19  wagejejwe  ku irimbi ry’i Nyamirambo aje gushyingurwa.

Itsinda ry’abakozi ba minisiteri y’ubuzima rishinzwe kwita ku barwayi banduye koronavirus, mu mpuzankano zabo z’umweru nizo bagaragayemo ubwo bakuraga umurambo wa nyakwigendera mu modoka yari imuzanye, bamukomezanya mu irimbi ndetse aba aribo bakora imihango yose yo kumushyingura, abandi bose barebera uko igikorwa kiri kugenda.

Ubwo nyakwigendera Hassan yari akuwe mu modoka yinjijwe mu irimbi ry’i Nyamirambo

Mu irimbi ry’abayislam, imihango ya kislam irangwa no kururutsa umurambo mu mva no kumushyira mu mfuruka iba yatunganyijwe izwi nka Mwanandani, byose byakozwe n’itsinda ryabyamariye ryaje rimuherekeje, mubyo yakorewe harimo nko kumuryamisha urubavu rwe rw’i buryo nkuko bisanzwe bikorerwa abandi bayislam bitabye Imana.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kumushyira mu mfuruka, abakozi ba minisiteri y’ubuzima bemereye abaje kumushyingura bemereye aabayislam bari baje kumushyingura bisanzwe bashyira itaka mu mva.

Ibikoresho bazanyemo Nyakwigendera bahise babitera umuti

Nyuma y’iki gikorwa itsinda ryazanye nyakwigendera ryahise rikurikizaho igikorwa cyo kwiyambura imyenda  ariko buri umwe akabanza guterwa imiti yabugenewe ndetse hanaterwa imiti, agatanda baje bamuzanyeho ndetse imodoka itwara abapfuye nayo iterwa umuti inajyanwa kozwa mu kinamba.

Amakuru dukesha abashoferi bagenzi b’uyu musaza badutangarije ko yabaga muri Tanzania ari ho ari gukorera ariko agatwara imodoka zo mu Rwanda, yarwariye muri Tanzania aba ari naho arembere aho yari ahitwa Benako, yinjira mu Rwanda tariki ya 28 z’uku kwezi kwa gatanu arembye cyane.

Mu nyigisho nto zatangiwe ku irimbi, zagaragaje ko umuryango wa nyakwigendera Hassan ushimira cyane byimazeyo abaganga bamwitayeho ku buryo bwose bushoboka ariko ko coronavirus yari yaramurembeje cyane.

Mbere yo gujya gushyingurwa yakorewe isengesho rya nyuma rikorerwa uwitabye Imana

Gisaka Hassan yari atuye ahitwa mu gatare hafi y’amarimbi y’i Nyamirambo ,mu karere ka Nyarugenge, asize abana batandatu, kuko n’umugore we nawe amaze imyaka 3 yitabye Imana.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura virusi ya korona ni 359, muri aba 250 bamaze gukira mu gihe abagirwaye ari 108 , muri iyi minsi abarwayi benshi minisiteri y’ubuzima ivuga ko ari abashoferi bava mu gihugu cya Tanzania

1 COMMENT

  1. mujye mwandika ikinyarwanda cg igiswayire bigire inzira. ijambo “kislamu” rivuze iki? mwagiye mwandika ngo nkuko Idini rya Islam ribyigisha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here