Home Amakuru Esipanye: Bwa mbere mu masaha 24 nta wishwe na Covid19

Esipanye: Bwa mbere mu masaha 24 nta wishwe na Covid19

364
0

Ku nshuro ya mbere, kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu gihugu cya Esipanye nibwo hashize amasaha 24 nta muntu n’umwe utangajwe wishwe na koronavirus, imibare y’abanduye nayo ikaba yagabanutse cyane aho itagera mu ijana.

Fernando Simon ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri Espanye yatangaje ko amakuru yo kutaboneka k’umuntu nibura umwe ari amakuru meza cyane atanga icyizere, kandi ko bari mu bihe byiza byo guhangana n’iki cyorezo, cyakora ingamba zo kurwanya iyi ndwara zo zikazakomeza.

Dailymail dukesha iyi nkuru iravuga ko mu bihe byashize Espanye yavuze ko nta muntu wari wagapfuye yishwe n’iki cyorezo cya covid 19, ariko nyuma y’itariki ya 3 werurwe , abazize koronavirus bariyongeye cyane, ndetse iyo mibare irazamuka cyane ku buryo tariki ya 2 Mata umubare w’abapfuye wageze kuri 950.

Imibare itangwa na John Hopkins University ivuga ko Esipanye ifite abantu barenga 240,000 banduye covid19 naho 27,127 bahitanywe nayo.

Mu kwezi kwa gatanu, Esipanye yavuze ko iri mu nzira zo koroshya zimwe mu ngamba zo  kuva muri “guma mu rugo”  zishobora kwemerera abaturage kongera gusubira mu kazi ariko hagakurikizwa amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here