Kuva tariki ya 12 Werurwe umuntu wa mbere agaragaweho virusi ya korona avuye i Mumbayi mu buhinde, U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zirim gupima abanyarwanda n’abaturarwanda bose aho kuri ubu barenga ibihumbi ijana (100,000) mu gihe cy’amezi atatu.
Imibare itangazwa na mnisiteri y’ubuzima mu Rwanda buri joro, ubwo iba igaragaza abanduye icyorezo cya koronavirus, igaragaza abanduye, abakirwaye, abakize, abapfuye ndetse n’ibipimo byafashwe.
Kuva tariki ya 7 mata uyu mwaka nibwo minisiteri y’ubuzima yatangiye kugaragaza ibipimo biba byafashwe byose aho kuri iyo tariki byari ibipimo 806 nta murwayi mushya wari wagaragayeho iyi virusi ya korona.
Kugeza ubwo twandika iyi nkuru, iyi minisiteri iba igomba gutanga amakuru buri munsi yamaze gutangaza ko mu bipimo 3116 byafashwe kuri uyu wa gatandatu, habonetse abarwayi 41, ivuga ko abanduye bari kugaragara cyane i Rusizi na Rusumo.
Itangazo ry’iyi minisiteri kandi rigaragaza ko ibipimo bimaze gufatwa byose ari 108,005 mu gihugu cyose, muri ibyo ibyagaragaje abanduye iki cyorezo ni 702, abakize ni 343 bangana na 48,8% abakirwaye ni 357 bangana na 50.8% naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo aria bantu babiri bangana na 0.2%
Photo: twitter @Rwandahealth