Home Mu mahanga Hijja y’uyu mwaka izitabirwa n’abantu mbarwa

Hijja y’uyu mwaka izitabirwa n’abantu mbarwa

1461
0

Ubwami bw’igihugu cya Arabiya Sawudite kuri uyu wa mbere bwatangaje ko Hijja cyangwa umutambagiro mutagatifu y’uyu mwaka izaba ariko ikitabirwa n’abturiye Maka ndetse na bamwe mu banyamahanga batuye iki gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe cy’amezi abiri,iki gihugu gisabye abatuye isi kwitondera gutegura ibijyanye n’uyu mutambagiro mutagatifu, ni icyemezo kandi cyafashwe ku bwumvikane bwa za mnisiteri zitandukanye zifitanye isano no guhashya icyorezo cya koronavirusi.

Urubuga rwa Twitter rwa Haramain rushinzwe imisigiti mitagatifu rwatangaje ko iki gihugu cyamaze gufata icyemezo cy’uko uyu mutambagiro uretse abatuye hafi ya Makka , uzitabirwa nabanyamahanga ariko batuye muri iki gihugu.

Buri mwaka, abitabiraga uyu mutambagiro mutambagiro (Haj) babaga ari miliyoni 2,5, ukaba utazitabirwa n’abavuye hirya no hino ku isi kubera icyorezo cya covid19.

Umwaka ushize, Haj yitabiriwe n’abayislam barenga miliyoni 1.8 binjiye muri iki gihugu cya Arabiya Saudite, kuri uyu wa mbere urwego rukuru rw’abamenyi rwavuze ko rushyigikiye icyemezo  cyafashwe n’ubwami bwa Arabiya saudite cyo kugabanya umubare muke w’abazakora umutambagiro mutagatifu kubera icyorezo cya koronavirusi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here