Abahanga mu bumenyi bavuga ko kimwe mu bigize umubiri w’umuntu ari umutima ukagira akamaro gakomeye karimo kohereza no kujyana amaraso, igitabo cya Qoran abayislam bagenderaho cyo kivuga ko umutima ukora akazi karenze ibyo abantu ba Siyansi bavumbuye, ndetse bamwe mu bahanga bakagaragaza ko ibyo iki gitabo kuvuga ari ukuri kudacagase.
Abize amashuri abanza n’ayisumbuye icyiciro cy’ibanze (Tron Commun) ndetse n’icyiciro cya kabiri, bigishijwe ko umumaro w’umutima ari imashini itwara ikanagarura amaraso, aho amaraso meza umutima uwohereza mu mubiri naho amaraso mabi akabanza kutunganyirizwa mu bihaha.
Mu kinyejana cya 20, bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’umutima bavumbuye ko ibyo bamaze igihe kirekire bigisha abantu ko umutima icyo umaze mu mubiri ari ugusakaza amaraso mu mubiri atari byo ko ahubwo ufite akamaro kanini .
Umuhanga witwa Andrew Armour umwe mu batangije ubumenyi bw’imitsi yo mu bwonko (neuroscience) mu w’1994, yagaragaje ibintu byatunguye isi ubwo yagiraga ati:
“Mu mutima harimo uburyo bw’umwihariko twakwita ubwonko buto bugizwe n’uturemangingo tw’ubwonko (Cellule nerveu) ibihumbi 40, bigakora neza neza nk’uko systeme Nerveux ikora”
Avuga ko na none umutima ukorana n’ubwonko biciye mu nzira 4, aribwo buri muri Rukuruzi, kuba ifite uturemangingo tw’ubwonko, uburi Mekanike, ndetse n’ubutabire (chimique).
Inzira ya mbere ni iya Rukuruzi (Electro Magnetique) ibera mu mutima yikubye inshuro 60 ku zibera mu bwonko
Iya kabiri, biciye muri twa turemangingo tw’ubwonko (Cellule nerveux) aho ubwonko butanga amategeko binyuze muri aka karemangingo bikanyura mu mutima, muri iyi minsi ya nyuma ubumenyi bwaje kugaragaza ko hari andi mabwiriza ava ku mutima ajya ku bwonko aciye mu mutima akajya gukorana n’ibice bibiri by’ubwonko byitwa Amygdala na Thalamus aribyo bikorana n’amarangamutima hanwe n ‘imikorere y’ubwonko.
Inzira ya 3 iri mekanike, nicyo ishizwe kugenzura imiterere y’umutima, ingano y’amaraso ajya mu mutima ndetse n’ibikorwa by’amashanyarazi y’ubwonko.
Iya 4 ni iri chimique cyangwa se twavuga ubutabire, umutima uvubura imisemburo (Hormone) 6 zijya gukora imirimo 2 ariyo: Gutunganya imvubura za ngombwa mu bwonko no gutunganya Proteine zo kurinda uturemangingo tw’ubwoko mu mutwe.
Prof Schawrt na bagenzi be muri Yale University bakoze ubushakashatsi bwimbitse mu bikorwa byo gihindura umutima bigera kuri 300 (Transplant) babonye ko mu gihe cyo kwimura umutima bawuvana ku muntu bawushyira mu wundi, babonye ko uwo mutima wimuwe, wimukana ibyo wabitse harimo:
Inzibutso, Impano, Amarangamutima, Imbamutima, Ibyiyumviro, ibyishimo, n’ibindi bitandukanye by’ubuzima bwa nyirumutima nyawe
Claire Sylvia nyuma yo guhabwa umutima n’impyiko mu 1988, yanditse igitabo yise “A change of heart” aho yagaragaje ibintu byinshi byamuhindutseho mu buzima nk’ imyitwarire, imico, imyidagaduro, ibyo akenera, ndetse no kuryoherwa byarahindutse aho yatangiye gukunda inkoko zikaranze kandi mbere aricyo kintu yangaga, ariko uwamuhaye umutima yakundaga inkoko zikaranze.
Qoran ibivugaho iki?
Igitabo gitagatifu cya Qoran kimaze imyaka 1400 kiri mmu mbaga y’abayislam cyo cyakomeje kuvuga ko umutima wa muntu ufite akazi kenshi katari ako gujyana amaraso mu mubiri nko kuba umutima utekereza, usesengura,utuza, wicuza n’iyindi myinshi.
Urugero nko muri Qoran igice cya 7 umurongo 179 igira iti: “ Mu by’ukuri twaremeye umuriro wa Jahannam abenshi mu majini n’abantu,bafite imitima ariko ntibatekereza, …”
Undi murongo uri muri Qoran uri mu gice cya 3 umurongo wa 167 aho ugera ho uvuga uti: “ ….bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo.Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha”
Umumenyi wa islam witwa Ibn Qayyim al-Jawziyya wabayeho hagiti y’umwaka 1292–1350 nyuma ya Yezu, yahuje umutima n’ubwonko mu buryo bwiza aho agira agira ati:
yagize ati: “Ukuri ni uko imizi y’ubwonko ni mu mutima, naho amatunda y’ubwonko akaba mu mutwe” Ibi kandi byemejwe n’umuhanga mu by’ubumenyi Albert Einstein nyuma y’imyaka 605 Ibn Qayyim abivuze, aho we yavuze ati:“Isano iri hagati y’umutima n’ubwonko, umutima ni impano y’Imana naho ubwonko ni umukozi wubaha umutima”
Uretse uyu mumenyi imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (SAW) iragira iti: “Mu by’ukuri mu mubiri harimo inyama iyo itunganye umubiri wose uratungana yakwangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama ni umutima”