Home Amakuru UNESCO irasaba Turukiya kudakora kuri Hagia Sophia

UNESCO irasaba Turukiya kudakora kuri Hagia Sophia

1015
0

Ishami ry’umuryango wabibubye rishinzwe uburezi n’umuco kuri uyu wa gatanu yaburiye igihugu cya Turukiya kutagira icyo gihindura ku musigiti wa hagia Sophia uri isatanbul  washyizwe mu umurage w’isi, iri shami risaba Turukiya ibiganiro mbere yo kugira icyemezo ifata kuri uwo musigiti.

Hagia Sophia ni umusigiti wabanje kuba ikiriziya mbere y’uko idini ya islam yinjira mu gihugu cya Turukiya ku gihe cy’aba Byzantine, yashyizwe mu mirage y’isi nka kimwe mu bigaragaza ibihe bya cyera bya Istanbul.

Umuvugizi wa UNESCO yatangaje ko bari gusaba igihugu cya Turukiya kwitwararika guhindura uyu musigiti ndetse no kugaragaza ko nta kintu kigomba kuwuhindukaho, kuko uri mu mirage ya UNESCO.

Yakomeje avuga ko bahamagarira iki gihugu kugana inzira y’ibiganiro ku cyakorwa kuri izi nyubako z’umusigiti, aho yagize ati: “Turahamagarira abategetsi bwa Turukiya  kugana inzira y’ibiganiro mbere yo gufata icyemezo cyose gishobora guhindura imiterere y’aha hantu”

Inama nkuru y’igihugu iri kwiga ku rubanza yazaniwe n’umwe mu miryango yigenga yo muri Turukiya yo kwemera ko umusigiti wa Hagia Sophia wajya ukorerwamo amasengesho nk’umusigiti usanzwe, iki gitekerezo kikaba gishyigikiwe na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) baravuga ko ibitangazamakuru byo muri Turukiya biri gytangaza ko iyi nama nkuru y’igihugu iraza gufata icyemezo kuri ubu busabe bitarenze kuri uyu wa gatanu.

Hagia Sophia yubatswe bwa mbere nka Kiriziya nkuru ku gihe cy’ubwami bw’abami bw’abakirisitu bw’aba Byzantin (Christian Byzantine Empire) waje guhinduka umusigiti ubwo ubu bwami bwigaruriwe n’abayislam ku gihe cy’ubutegetsi bw’aba Uthumaniya (Ottoman Empire) bwigaruriraga Constantinople mu mwaka w’1453.

Yubatse mu kinyejana cya 6, ikaba itangaje kandi ikaba ikurura ba mukerarugendo benshi ku isi kujya kuyisura, yagizwe indamurage mu mwaka w’1935, ikaba yaremerewe nkwinjirwamo n’abayoboke bose bandi madini.

Guhinduka inzu ndangamurage byabaye nka rimwe mu mavugurura y’ubutegetsi bw’uwashinzwe Repubulika ya Turukiya, Mustafa Kemal Ataturk nyuma yo guhirima k’ubutegetsi bw’aba Ottoman.

Kongera gusengera muri uyu musigiti wagizwe umurage w’isi byatumye benshi mu bakirisitu bibababaza ndtse bizamura umwuka mubi hagati y’abaharanira amateka ku isi ndetse n’abanyamuryango ba NATO

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here