Home Amakuru RMC irategura inama nkuru ya nyuma muri manda y’imyaka 5 itavugwaho rumwe

RMC irategura inama nkuru ya nyuma muri manda y’imyaka 5 itavugwaho rumwe

858
0

Umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC urateganya inama nkuru ari narwo rwego rukuru rw’uyu muryango, iyi nama ikaba ari nayo ya nyuma muri manda y’imyaka itanu y’abayobozi bakuru ba RMC, abatumva kimwe n’ubu butegetsi bwa RMC bavuga ko bari gutegura inama yo kongera kwishyiraho muri manda ya kabiri ibura amezi 6 bakemeza ko ntacyakozwe.

Iyi nama nkuru iri gutegurwa mu gihe leta y’u Rwanda iherutse guhagarika inama y’umushyikirano yagombaga kuba muri uku kwezi k’ukuboza, ifatwa nk’inama iruta izindi mu gihugu ikanahuza abantu b’ingeri zitandukanye kubera gutinya icyorezo cya koronavirusi gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Mu ibaruwa itumira iyi nama nkuru, umuyoboro.rw ufitiye kopi igaragaramo ingingo umunani abayitumiwemo bazigaho mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) harimo kwemeza abazayobora komisiyo y’amatora,  no kwakira amaraporo atandukanye y’ibikorwa byaranze imyaka itanu ya Manda y’iyi myaka itanu iyobowe na Sheikh Hitimana Salim.

Mubo twashoboye kuganira nabo ariko batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara ku bw’umutekano wabo, badutangarije ko iyi nama nkuru ya nyuma ije ikurikira izindi nazo zagiye zibaho mu buryo busa nk’ubuhishe kuko nta kintu gikomeye ziba zifatitwamo.

Umwe muri aba yagize ati: “Ni inama nkuru ya nyuma yo kwihamagara, ni inama yo gushaka kwidoderaho umuryango, nta gihe tutavuze ibibazo biri muri uyu muryango birimo ubwumvikane buke hagati y’abasheikh , none bagiye gushyiraho komisiyo y’abantu babo y’amatora,ari nayo izabasubizaho kandi iyi komite inaniwe”

Uyu mugabo yadutangarije ko icyaranze iyi manda ku ruhande rwe ari ukwigizayo abo bavuga ko batavugarumwe nayo ndetse no guhangana gusa, ariko washaka ibikorwa bikabura, aha atanga urugero rw’ibigo byahagaze, ndetse n’ibyagombaga kubakwa ariko ntibikorwe”

Dr Sheikh Maniriho Muhamedi umwe, umwe mu bafunzwe ari kumwe na bagenzi be  6 bamaze gutungwa imbunda n’urinda mufti Salim, yadutangarije ko nta kintu kizima yiteze kuri iyo nama nkuru mu gihe abasheikh bafitanye amakimbirane akomeye ku buryo n’inama y’abasheikh idashobora gukorwa.

Yagize ati: “Maze imyaka ibiri irenga muri Majris (Inama y’abasheikh) nta na rimwe hari habaho inama ya Majris, impamvu idatumirwa ni uko abari ku buyobozi bwa majris batinya ko twahita tubeguza, umubare munini ni uwabashaka ko abagize biro ya Majris bavaho, none ngo bagiye gukora inama nkuru”

Ibaruwa itumira mu nama nkuru ya RMC

Umwe muri ba Imam b’akarere nawe wahisemo ko tutatangaza izina rye, yatangarije umuyoboro ko nubwo yamaze kubona ubutumire bw’iyo nama ariko nta kintu kizima izavamo uretse ibyo Biro ya RMC yagennye.

Twifuje kumenya icyo umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC) avuga kuri iki kibazo abawuyobora ntibafata telefoni n’ubutumwa ntibabusubiza, ariko iyo bari kuyifata twifuzaga kubabaza uburyo bazakoresha inama nkuru ifata ibyemezo bikomeye muri uyu muryango mu gihe hari ibikorwa bitandukanye byahagritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya koronavirusi ndetse no gukoresha inama mu buryo bwa online nyamara abitabira iyi nama benshi mu bayigize batagira ibiro byo gukoreramo mu nzego zitandukanye barimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here