Home Amakuru Bigenda bite ku muyislam wishwe na koronavirus

Bigenda bite ku muyislam wishwe na koronavirus

722
0

Mu myemerere y’idini ya Islam, umuyislam iyo yitabye Imana hari imigenzo akorerwa irimo kozwa, kwambikwa imyenda yabugenewe ndetse, gusezezerwaho no gukorerwa isengesho rya nyuma, nyamara muri iki gihe isi yose iri mu ngamba zo kurwanya Covid19 hari ibyo umuyislam wishwe na covid adakorerwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo.

Abashinzwe ubuzima ku isi no mu Rwanda bavuga ko uwishwe n’iki cyorezo iyo apfuye yanduza bitandukanye n’izindi ndwara zitari icyorezo abantu basanzwe barwara zikabahitana ariko bagashyingurwa mu buryo busanzwe nko kuba yakorwaho no kuba yakorerwa imigenzo itandukanye

Mu gushaka kumenya uko umuyislam ategurwa twegereye ushinzwe gukumira Virusi ntigere ku bantu mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Rugaravu Iddy Zakary adutangariza ko nta mwihariko ukomeye ukorerwa abayislam bitabye Imana ko ibyo bakorerwa by’ibanze bikorerwa n’abandi ariko imyemerere yabo ikubahirizwa mu buryo bujyanye no kwirinda covid19.

Zakary avuga ko uwitabye Imana adakorwaho kuko yanduza gusa ngo mu gihe cyo kumutunganya abo mu muryango we batatu bambikwa imyenda yabugenewe yitwa basic bakinjira mu buruhukiro bagakurkirana imihango yo kumutunganya ikorwa n’abakozi ba RMC irimo kumuhanagura hakoreshejwe umuti (decontamination), agashyirwa ahantu agaherekerezwa n’abaje kumusezeraho nabo bambaye imyenda yabugenewe, agasengerwa akajyanwa ku irimbi byose bikorwa n’itsinda rya RBC.

Akomeza asobanura ko umurambo wambikwa umwenda wabugenewe witwa bodybag ufite imashini ifungwa, bakayifungura kugeza mu gatuza, agashyirwa mu isanduku ku bakirisitu no ku gatanda ku bayislam bakamusezeraho, bakanamusengera bwa nyuma.

Rugaravu Iddy Zakary akomeza avuga ko ku bayislam imihango basanzwe bakorerwa idashoboka kubera kwirinda icyorezo kandi ko nabo babizi nta n’umuntu ubisaba ariko ko hari icyo bafashwa kitabangamiye kwirinda iki cyorezo cyo kurambikaho umwenda w’umweru uzwi nk’isanda mu bayislam.

yagize ati: “Icyo dusigaye tubakorera ubu,ni uko ya shuka bita isanda kuri bo, ntituyimwambika, tuyimurambikaho, ikamera nkaho ari umwenda gutegura umurambo tuwambika ntabwo byemewe, tuyimurambikaho ku buryo umubiri utagenda ugaragara, tukamukorera ibyo bakora byo gufunga amapfundo abiri hasi no hejuru, tugashyira n’umugozi hagati”.

Uretse iki uyu muyobozi w’aka gashami avuga ko ku muntu ubishaka iyo abisabye, asabwa kuzana uwo mwenda witwa Isanda akawuzana yawukoze nk’ikanzu, abakozi ba RBC babishinzwe bakawumwambika gusa,

RBC ivuga ko umuntu wese wishwe na Covid19 ashyirwa mu ishashi yabugenewe yitwa bodybag, agashyingurwa n’itsinda rya RBC ryabitojwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwicwa na koronavirusi ni 148, abakirwaye ni 3,820 naho 7,580 bo barakize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here