Home Amakuru USA: Abayislam batuye ibihugu 7 bongeye kwemerwa kujya USA

USA: Abayislam batuye ibihugu 7 bongeye kwemerwa kujya USA

638
0

Mu kwezi kwa 1 mu mwaka 2017 nibwo Perezida Donald Trump wari umaze gutorerwa kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika yafashe icyemezo cyo gukumira ibihugu 12 birimo 7 bituwe n’abayislam benshi ndetse n’ibihugu by’afurika, uwamusimbuye iki cyemezo nicyo gikorwa cya mbere yabanje gukuraho.

Ibyo bihugu, Donald Trump yari yangiye ko abaturage babyo bajya muri leta zunze ubumwe ni ibihugu 12 harimo 6 byo ku mugabane w’afurika bisanzwe bituwe n’abayislam benshi, n’ibindi 6 byo ku mugabane w’aziya harimo bine bituwe n’abarabu byose Iran, Libya, Somalia, Syria, Yemen, North Korea, Nigeria, Myanmar, Eritrea, Kyrgyzstan, Sudan na Tanzania.

Akimara kwinjira mu buyobozi bwo kuyobora igihugu cya USA, Perezida Joe Biden nawe yahise asinya amateka arenga 20 arimo iri ryo kwemerera abatuye ibi bihugu kwinjira muri iki gihugu cy’igihangage ku isi.

Biden yari yasezeranyije abanyamerika ko bimwe mubyo azakora mu bihe bye bya mbere ari ugukuraho icyemezo cyari cyarafashwe na Donald Trump, ndete no gukuraho bimwe mu byemezo yafashe byasubije hasi leta zunze ubumwe z’amerika.

Ubushakashats bwakozwe n’ikigo cyitwa Brennam centr for Justice’s Analysis of state department data yavuze ko icyemezo cya Trump cyatumye abaturage barenga 42,000 barangiwe kwinjira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here