Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 bayislam bo hirya no hino ku isi bantangiye igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan aho uku kwezi kumara igihe cyiminsi 29 cyangwa 30.
Mu itangazo ryatanzwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda ryifurizaga abayislam igisibo cyiza ndetse no kuzagikoramo ibikorwa bitandukanye bibaganisha ku kwibombarika ku mana.
Imbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’abayislam bara batangiye kwifurizanya igiibo cyiza mbere y’iri tangazo ko riza, kuko ukwezi gushize ariko kwa Shaban kukaba ukwezi kwa 8 kuri karenfari ya kislam kwari kujuje iminsi 30.
Iki gisibo kibaye ku nshuro ya kabiri, isi yose yibasiwe n’icyorezo cya koronavirus, aho ibihugu hafi ya byose byafashe ingamba zikakaye zo kukirwanya, bituma bimwe mu bikorwa byakorerwaga mu mbaga bidakorwa nko gukora amasengesho mu madini no mu matorero.
Mu Rwanda gusengera mu mbaga kuri ubu ntibyemewe, uretse insengero n’imisigiti byujuje ibisabwa nazo zihabwa iminsi 2 mu cyumweru
Ubusanzwe kugira ngo abayislam batangire ukwezi kw Ramadhan ni uko baba babonye imboneko y’ukwezi, muri uko kwezi bakaba batemerewe kurya no kunywa ku manywa y’ihangu, gukora imibonano ku manywa y’ihangu ku bashyingiranywe mu mategeko y’Idini