Home Amakuru Habonetse ikindi cyobo gishyinguyemo imibiri yabazize jenoside

Habonetse ikindi cyobo gishyinguyemo imibiri yabazize jenoside

199
0

Nyuma yo gutangira gushakisha ahaba hahishe no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, kuruyu wa mbere 12 Mata 2021 hakozwe igikorwa cyo gukura imibiri 12 yagaragaye mu cyobo mu rugo rwa Eric NZARAMBA.

Mu gihe twakurikiranaga iki gikorwa, twaganiriye na nyirurugo Eric NZARAMBA atubwira ko tariki ya 10 mata 2021 ,ubwo yari mu gikorwa cyo gucukuza ubwiherero, abamucukuriraga bageze muri metero 2 batangiye kubona ibisa n’imyenda ndetse batangira no kugera ku mibiri y’ abantu. Eric yihutiye kumenyesha ubuyobozi bw’ Akagali.

Uyu Eric kandi aravuga  ko iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Mpamo, Akagali ka Kivugiza Umurenge wa Nyamirambo, amaze imyaka 10 ayiguze n’uwitwa NGABO Aloys, ariko ko nta makuru yari afite ko hari imibiri ihishe aho hantu.

Yagize ati: “Aha hantu mpamaze imyaka 10, habe n’umuturage wigize umpa amakuru ko hari imibiri ihashyinguwe, yewe ndibaza  ko aya makuru ari mashya ku bacitse ku icumu ba hano ku Kivugiza ndetse n’abaturage muri rusange“

Ubuyobozi bw’Akagali ka Kivugiza bwadutangarije ko  nyuma yo guhabwa amakuru ko mu rugo kwa Eric hari icyobo  kirimo imibiri, bufatanyije na Ibuka bwahisemo kuza gukora igikorwa cyo kuhakura iyo mibiri ngo harebwe uko yashyingurwa mu cyubahiro.

Mu gihe hategerejwe igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro izo nzira karengane, amakuru atugeraho nuko iyo mibiri itari kuvugwaho rumwe n’abacitse kwicumu baho ku Kivugiza ndetse n’abaturage bari batuye aho mugihe cya Mata 1994, tukaba dukomeje kubikurikirana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here