Nkuko buri joro minisiteri y’ubuzima itangaza uko ubwandu bwa covid19 buhagaze, yatangaje ko kuri uyu kane tariki ya 23 Mata 2021 Kigali itarangwa n’ubwandu bushya mu gihe intara y’amajyepfo yo ikomeje kwibasirwa n’abandura benshi iki cyorezo.
Ni ku nshuro ya mbere umujyi wa Kigali ugaragajwe nta bwandu bushya buri mu murwa mukuru, kuva umuntu wa mbere urwaye covid19 agaragara mu Rwanda.
Mu bipimo byafashwe ku bantu 4327 byagaragaje ko mu mujyi wa Kigali nta muntu wari uhafite ubwandu bushya bwahagaragaye.
Mu bantu bashya 150 banduye ubu bwandu kuri uyu wa kane, amajyepfo niyo aza ku isonga aho ifite ubwandu 124 bungana na 82,6% by’abanduyebose.
Uturere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza na Kamonyi two mu ntara y’amajyepfo dukomeje kugira abantu benshi banduye.
Kugeza ubu abamaze kwandura mu Rwanda ni ibihumbi 24,262 mu gihe iki cyorezo kimaze guhitana abantu 328.
Wakoze kuri iyi nkuru, ariko urebe neza ku mibare y’abamaze kwandura bose kuko batangana na 242,262 wanditse!
Muvandimwe,
Nahayeho kwibeshya ku mibare ariko twabihinduye,
Murakoze cyane