Home Amakuru Icyo abayislam bavuga ku ifungwa rya Sheikh Omar Joseph

Icyo abayislam bavuga ku ifungwa rya Sheikh Omar Joseph

770
0

Kuva kuwa mbere tariki 19 Mata 2021, nibwo mu muryango mugari w’abayislam bamenye inkuru y’ifungwa rya sheikh Nshimiyimana Damascene “Omar Joseph” aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 16, bituma bamwe mu bayislam bibatera icyikango gikomeye cyo kuba umwe mubo bafata nk’umumenyi aregwa icyaha gifatwa nka kirimbuzi mu idini ya islam,we arabihakana mu gihe abayislam batabivugaho rumwe.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yatangarije ikinyamakuru igihe  ko Sheikh Omar joseph yatawe muri yombi habaha hari gukorwa iperereza.

Amakuru ikinyamakuru umuyoboro.rw cyashoboye kumenya ni uko uyu musheikh ufungiwe mu karere ka Bugesera kuri station ya Nyamata atemera ibyaha aregwa ahubwo agahamya ko ari ugushaka kumuharabika no kwangiza izina rye.

Sheikh Omar Joseph uvuka mu karere ka Bugesera ku Ruhuha yize mu gihugu cya Sudan aho hari bamwe mu basheikh batifuje ko tuvuga amazina yabo ko yari umwe mu basheikh beza mu gusobanura amagambo y’Imana kandi akayasobanura mu buryo buri bwo ugereranyije na bagenzi be.

Uretse aba bize mu gihugu kimwe, hari abandi nabo batabura kuvuga ko harimo akagambane ko kuba uyu musheikh yari umwe mu itsinda ry’abasheikh ritavugarumwe n’imitegekere iri mu muryango w’abayislam mu Rwanda, kandi ko batatungurwa no kuba hari ababigizemo uruhare n’ubwo bose bategereje urubanza ikizava mu iperereza rya RIB.

Aba kandi bakavuga ko kugaragara nkukuzwe mu bisobanuro biba bigushyira ahantu hatari heza harimo kuba wafungishwa cyangwa se wahimbirwa icyaha gishobora gutuma ufungwa cyangwa se ugakurwaho icyizere.

Abayislam twaganiriye ku ifungwa ry’uyu mugabo nabo batewe icyikango cyo kuba uyu musheikh ibi bikorwa koko yaba yarabikoze hagendewe uburyo basanzwe bamuzi mu nyigisho yatanze zisaba abayislam kwitegura igisibocy’ukwezi kwa Ramadhan nka kimwe mu gikorwa gikomeye buri muyislam yigengeseraho.

Umwe muri bo yagize ati: “ Ifungwa rya Sheikh Omar Joseph  sinashidikanya ko hari bamwe mu basheikh babigizemo uruhare, kandi bakaba ari abari mu bintu by’abayislam hejuru bashaka kumucecekesha, dutegereze ubutabera turebe ibizavamo”

Nizeyimana Ally nawe yemeza ko ataca urubanza ku birego birego biregwa Sheikh Omar Joseph ariko akemeza ko ari umwe mu basheikh yabonaga batizigamaga aho yagize ati: “Uyu musheikh amagambo namwumviseho avuga k’uwahoze ari Mufti Saleh nahise mbona ko atazisazira, yisanzuraga cyane kandi akavuga ibintu uko biri ibi rero ndamutse mbihuje nta kosa naba nkoze, erega iwacu harimo byinshi wa muntu we,

Amakuru twashoboye kumenya kandi ni uko Sheikh Omar Joseph ari mu itsinda ry’abasheikh bakoze igitabo kigaragaza imiyoborere mibi mu muryango w’abayislam mu Rwanda, banasaba ko hagira igihinduka.

Mu bihe bitandukanye sheikh Omar Joseph yagiye agaragaza ibitekerezo mu buryo buhabanye na bamwe mu basheikh bari ku ruhande rw’ubutegetsi bwa RMC, nko kugaragaza uko islam yavuze ku bintu bimwe na bimwe bihabanye nn’uburyo bamwe mu bayobora babisobanura

Sheikh Omar Joseph kuva mu mwaka w’1989 yavuye mu Rwanda aho yari agiye gushaka ubumenyi bwa islam, yagarutse mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi aho yasanze umuryango we warashize, asubira kwiga mu mwaka w’1997 agaruka mu Rwanda mu mwaka w’2013.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here