Home Amakuru Saudia: Hijja izakorwa n’abantu ibihumbi 60 gusa

Saudia: Hijja izakorwa n’abantu ibihumbi 60 gusa

298
0
  • Abazakora umutambagiro ni ibihumbi 60 gusa
  • Bose ni abatuye cyangwa bagakorera mu gihugu cya Arabiya Saudite
  • Umwaka wa 2020 abakoze umutambagiro bari ibihumbi 10 gusa

Igihugu cya Arabiya saudite cyemereye abantu ibihumbi 60 bikingije inkingo ebyiri, gukora uyu mutambagiro mutagatifu (Hijja) ku nshuro ya kabiri, Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya covid 19 bikaba biri mu rwego rwo gukomeza guhangana nacyo.

Nk’uko iki gikorwa cyakozwe umwaka w’2020, minisiteri ishinzwe imigenzo ya Hijja ivuga ko kuri ubu abemerewe gukora uyu mutambagiro ari abamaze gukingirwa inkingo zom,bi bakaba baratoranyijwe hakozwe tombora kubera umubare munini w’abasabye kwemererwa gukora Hijja

Ibikorwa by’uyu mutambagiro byatangiye kuri uyu wa gatandatu aho abagiye kuwukora babanza gusura umusigiti wa Maka bagakora umuzenguruko ku nyubako irimo yitwa Kabba ari naho abayislam bose basenga bareba, bose bambaye agapfukamunwa kandi bahanye intera, abandi bafite imitaka ibakinga izuba.

Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Hijja muri Arabiya Saudite yatangarije AFP ko  zimwe mu ngamba bafashe harimo kuba buri saha baha uburenganzira abantu barenga ibihumbi 6 kujya kuzenguruka Kabba,abandi bakajyaho hamaze guterwa imiti no kuhasukura.

Iyi minisiteri irashaka kongera guca agahigo ko kutagira ubwandu bushya nkuko byakozwe umwaka ushize wa 2020.Iyi minisiteri ivuga ko abasabye bari ibihumbi 558,bagakoresha tombola bagasigarana ibihumbi 60 bigizwe n’abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga bakorera muri iki gihugu

Bimwe mubyo bagendeyeho uretse kwikingiza bagombaga kuba hagati y’imyaka 18 na 65 kandi bakagaragaza ko nta ndwara z’akarande bafite.

Umwaka ushize iki gihugu cyari cyemereye abanyagihugu n’ abanyamahanga ibihumbi 10 gusa, ukaba ari nawo mubare muto cyane wari ubayeho mu mateka y’uyu mutambagiro.

Hija ni igikorwa cy’idini ya islam kinini kiba buri mwaka kigahuza abantu bari hagati ya miliyoni 2,5 na miliyoni 3,ni inkini  ya gatanu mu nkingi zigize islam , iki gikorwa kigategekwa buri muyislam ufite ubushibozi nibura rimwe mu buzimabwe.

Ibikorwa nyamukuru bya Hijja biratangira kuri iki cyumweru bikamara iminsi itanu bikabera ahantu hatandukanye hegereye ubutaka butagatifu bwa Makka iri muburengerazuba bwa Arabiya Saudite, umunsi w’ilayidi ku batuye ku isi uzaba ari kuwa kabiri tariki 20 Nyakanga.

Abayoboke ba Islam bakora ibi bikorwa ari umugenzo wakozwe n’intumwa y’Imana Muhamad mu myaka 1400 ishize nawe aho yateraga ikirenge ku ntumwa z’Imana arizo Ibrahimana Ismail, ari nabo bubatse umusigiti mutagatifu wa Makka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here