Home Amakuru Covid19: Inka 1000 ntizatanzweho igitambo

Covid19: Inka 1000 ntizatanzweho igitambo

378
0

Mu gihe abayislam bizihizaga umunsi mukuru wa Iddil Adha, wahuriranye no kuba leta y’u Rwanda yarafshe icyemezo cyo  gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19  harimo kuba umujyi wa Kigali n’uturere umunani twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitumahari inka 1000 zitatanzweho igitambo.

Amakuru agera ku kinyamakuru umuyoboro avuga ko kubera izi ngamba hari ibikorwa byo kubagwa byasubitswe mu buryo butunguranye bijyanye n’izi ngamba za Guma mu rugo.

Bamwe muri abo harimo umuryango Direct Aid uzwi ku izina rya AMA wari wateganyije kutamba ibitambo 300 by’inka ariko bigahagrikwa bitewe no kuba harashyizweho gahunda ya guma mu rugo bituma bafata icyemezo ko batakize inka bateganyaga kubaga zijyanwa mu bindi bihugu bakoreramo byo ku mugabane w’afurika bitari muri gahunda ya guma mu rugo

Abandi batashoboye kubaga  cyangwa gutanga igitambo harimo umuturukiya, wari usanzwe atamba inka  zirenga 700 nawe wabujijwe kubaga no kuba igihugu cyarahise kijya muri gahunda ya guma mu rugo mu turere 8 n’umujyi wa Kigali kandi asanzwe akorera iki gikorwa mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka  Ruhango.

Aya makuru atugeraho avuga ko zimwe mu mbagamizi bagize harimo kuba batari biteze ko habaho gahunda ya guma mu rugo mu turere 8 n’umujyi wa Kigali ndetse no kuba abagomabga kubaga barasabwe gutanga inyama inzu ku nzu (House to House) mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo mu gihe inshingano zabo zarangiraga mu kubaga gusa bakazishyikiriza uyu muryango.

Gutanga igitambo bikorwa abayislam bibuka intumwa y’Imana Ibrahim (Abrahamu)  ubwo yashakaga gutangaho umwana we Ismail ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama, uyu mugenzo ukaba ukorwa nk’itegeko kuri buri  muyislam wese ufite ubushobozi.

Gutamba igitambo  bikorwa ku munsi  wa Iddil ad’ha n’iminsi itatu nyuma y’umunsi nyirizina w’ilayidi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here