Ubutegetsi bw’umujyi wa Cologne n’umuryango w’abayislam muri uyu mujyi bamaze gukorana amasezerano yo kwemerera imisigiti mikuru iri muri uyu mujyi gukora amasengesho yabo kandi mu ndangururamajwi isohoka hanze.
Imisigiti minini yose yo mu mujyi wa Koronye niyo yemerewe gusa gukoresha indangururamajwi zo hanze ariko bikazajya bikorwa kuwa gatanu gusa hagati y’amasaha ya saa sita na saa cyenda gusa, bikazamara imyaka ibiri gusa
Mu misigiti igomba gufungurwa harimo umusigiti uri mu mujyi rwagati wa Cologne wafunguye ku mugaragaro ibikorwa byawo mu mwaka 2018 ukurikirwa n’imyigaragambyo ikakaye yo kwamagana abayislam yari ishyigikiwe n’abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na leta anamagana ko abasabye ubuhunzi hagati y’umwaka wa 2015 na 2016 batabuhambwa.
Mayor wa Kologne Henriette Reker yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko kwemerera ko azana itorwa ari ikimenyetso cyo kubaha ababikora.
Umuhamagaro “Adhana” bizakora mu buryo bumwe n’inzogera yo ku biriziya biri muri uwo mujyi ndetse uburyo bukaba bwo kwerekana ko uyu mujyi ari uwa buri wese kandi ko uyu muhamagaro n’inzogera z’abayislam zigomba kujya zigera muri gare y’imodoka.
Umujyi wa cologne wavuze ko imisigiti ishaka gukora amasengesho yabo mu buryo bw’indangururamajwi bagomba kubitangariza mbere abaturanyi b’iyo misigiti kandi iryo jwi ntirirenge imbibi z’umusigiti.
Mu gihugu cy’ubudage hatuwe na miliyoni 4 n’igice , rikaba ari naryo dini rifite umubare munini mu madini y’aba nyamuke ari i burayi.