Home Amakuru Abayislam barakora isengesho rya Ijuma nyuma yo gukomorerwa iminsi yose

Abayislam barakora isengesho rya Ijuma nyuma yo gukomorerwa iminsi yose

373
0

Kuri uyu wa gatanu nibwo abayislam bari bukore isengesho ry’ijuma nyuma yo kwemererwa gukora amasengesho atanu buri munsi, abayislam bakaba bavuga ko ku musigiti hongeye kuba nyabagendwa nyuma y’umwaka nigice gusenga bihagaritswe kubera covid19.

Mu itangazo ryatanzwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irinyujije kuri twetter kuwa gatandatu tariki ya 2 ukwakira 2021, yemereye abayislam kimwe nabo muri Kiriziya gatorika gukora ibikorwa by’amasengesho byabo buri munsi.

Ku bayislam ni inkuru nziza bakiriye ndetse uwo munsi ubwo iryo tangazo ryasohokaga bakora isengesho rya nimugoroba banashimira Imana ko ibasubije uburyo bwabo bwo gukora isengesho.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Ndahimana Ahmed umwe mu bamenyi b’idini ya islam mu Rwanda yadutangrije ko umunsi w’ijuma ni umunsi ngarukacyumweru ukorwamo iswala (isengesho) y’imbaga igakusanya abayislam benshi batuye umujyi umwe cyangwa umudugudu umwe.

Umunsi wo kuwa gatanu ubamo isengesho rya Ijuma risimbura isengesho ryo ku manywa rikaba ari itegeko ku muyislam kurikora ndetse kikaba igihombo kutarikoze kukuko iyo adakoze iri sengesho inshuro 3 abarwa mu ndyarya.

Icyo umuyislam asabwa

Sheikh Ndahimana Ahmed avuga ko buri muyislam ku munsi wo kuwa gatanu asabwa kuwitegura nk’utegura umunsi udasanzwe kandi agakora ibyo intumwa y’Imana Muhamad yajyaga ikora kuri uwo munsi harimo koga umubiri wose.

Kwambara umwenda mwiza , kwitera imibavu ihumura (Amarashi cyangwa Perfum ) ndetse akagera ku musigiti kare.

Abatanga inyigisho aribo ba imam nabo ngo basabwa gutanga inyigisho zibanda ku kwigisha abayislam gutinya Imana cyane aribyo bisobanuye gukora ibyo Imana ishaka ndetse no kwirinda ibyo yabujije, ari nabyo bizafasha umuyislam kubona ijuru Imana yateganyirije abazirinda ibikorwa bibi.

Ubutumwa bwa kabiri avuga harimo kureba ibibazo byugarije abayislam bo muri ako gace akaba aribyo ateguramo isomo mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

 Umwihariko w’ijuma

Sheikh Ahmed avuga ko abamenyi mu idini ya islam bavuga ko umunsi w’ijuma ari umwe mu minsi idasazwe kuko ariwo Imana yaremeyeho Adam na Hawa, ari nawo yabahujeho ubwo yabakuraga mu ijuru, ndetse ko Intumwa y’Imana Muhamad yavuze ko uzitaba Imana ku munsi w’ijuma Imana imubabarira ibihano byo mu mva.

Uretse ibi kandi uyu musheikh avuga ko ariwo munsi buri cyumweru Imana yashyizemo igihe cyo gusaba ubusabe bugahita bwakirwa, igihe we yita ko ari “Promotion” aho abenshi mu bamenyi muri islam bemeza icyo gihe kiri hagati ya nyuma y’isengesho ry’igicamunsi n’isengesho ry’umugoroba (Al asri na Magharib) 

Utandukaniye he n’indi minsi  

Sheikh Ndahimana Ahmed avuga ko umunsi wa ijuma uvugwa by’umwihariko muri Qoran(igitabo gitagatifu cy’idini ya Islam) mu gice cya 62 cyitiriwe IJUMA umurongo wa 9 aho ugira uti: “ Yemwe abemeye! Iswala yo kuwa gatanu nihamagarirwa mujye mukataza mugana gusingiza Allah, munareke ubucuruzi ibyo nibyo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi”

Uyu musheikh asaba abayislam kureka ibikorwa by’ubucuruzi barimo bakagana imisigiti gukora isengesho ariko kandi isengesho ryarangira bagasubira mu kazi kabo, ari naryo tandukaniro riri hagati y’umunsi wa ijuma aho abantu bakora akazi bagahagarara bagiye gusenga ndetse n’indi minsi irimo kuwa gatandatu (isabato) no kuwa 7 wiswe ku cyumweru.

Mu bihugu birimo abayislam benshi umunsi wa ijuma bawugize konji ndetse ko kubona serivise zitandukanye bigoye, uretse nk’ubuvuzi n’ibindi bikorwa bikenewe cyane.

 Photo: archive

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here