Home Amakuru Urubanza ruregwamo Abayislam batanu baregwa iterabwoba rurasubitse

Urubanza ruregwamo Abayislam batanu baregwa iterabwoba rurasubitse

756
0

Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza nibwo rwagombaga gukomeza humvwa abunganira abaregwa ku birego baregwa n’ubushinjacyaha, ariko rusubikwa kubera ko abaregwa batagejejwe imbere y’ubutabera

Abaregwa ni Rumanzi Amran, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdallah na RurangwaIbrahim na Nizeyimana Yazid bose baregwa ibyaba bifitanye isan n’iterabwoba.

Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo inteko y’abacamanza yageze mu rukiko ibaza impamvu abaregwa badahari kandi mu iburanisha ryo ku itariki ya 06 Nzeri, urukiko rwari rwafashe icyemezo cy’uko ababuranyi bose bagomba kwitabira urubanza.

Abunganira abaregwa bagaragaje ko batazi impamvu gereza ya Kigali itabarekuye ndetse basaba urukiko ko badashobora kunganira abaregwa mu gihe batari kumwe, basaba ko rwasubikwa rukazaburanishwa ikindi gihe.

Ubushinjacyaha nabwo bwagaragaje impamvu y’urukiko kuzana ababuranyi ko ari impamvu y’ikoranabuhanga ryabaye ritagenze nez kandi ko ikibazo cyabaye ku rwego rw’amagereza nabo batazi impamvu batohereje abaregwa ndetse nabo basaba urukiko kugifataho umwanzuro.

Nyuma y’iminota itanu, urukiko rwanzuye ko iburanisha risubitswe kubera ko icyemezo cyari cyafashwe mu iburanishwa riheruka aricyo gikomeza gushyirwa mu bikorwa , ababuranyi bose bakitaba urukiko.

Umucamanza uyoboye inteko y’abacamanza kandi yibukije ko imwe mu mpamvu yatumye imiburanishirize isubikwa ari ikibazo cy’ikoranabuhanga, ndetse kuba icyorezo cyaragabanutse bitabuza ko ababuranyi bitaba urukiko.

Urukiko rwemeje ko iburanisha risubikwa rikazasubukurwa tariki 30 Ugushyingo uyu mwaka, urubanza rukazakomereza ku cyicaro cy’urukiko ababuranyi bose bahari kuko binafasha urukiko kumva ibyo ababuranyi basaba, rukazasubukurwa kuwa kabiri tariki 30/11/2021 i saa mbiri n’igice za mugitondo.

Tubibutse ko abaregwa uko ari batanu baregwa gukorana n’umutwe witerabwoba bwa HIZBU TAHLIL ugamije gushinga igihugu cya Kislam mu buryo bw’ibiganiro, ari naho bavuga ko bagyiye bakora inama zitandukanye zigamije kugirira nabi ubutegetsi.

Ababunganira nabo ubwabo barabihakana bakavuga ko uwo mutwe batawubamo kandi ko atari uw’iterabwoba nkuko bisobanurwa n’ubushinjacyaha.

Baregwa ibyaha barengwa icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa ingengabitekerezo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here