Home Mu mahanga Saif al Islam Kadafi mu biyamamariza kuyobora Libiya

Saif al Islam Kadafi mu biyamamariza kuyobora Libiya

365
0

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libiya , Saif Al Islam kuri iki cyumweru yamaze gutanga impapuro zimwerera kwiyamamariza kuyobora igihugu cye ndetse cyanayobowe na se imyaka 42.

Ku butegetsi bwa se, Saif Al islam yafatwaga nk’ushobora kumusimbura ku butegetsi kuko ari nawe wagaragaraga muri politike ya Libiya ndetse akaba ari umwe mu bagiye mu biganiro byo gukuriraho iki gihugu ibihano ubwo Col Muhammar Kadafi yari akiri ku butegetsi

Amakuru agera ku kinyamakuru atangwa n’abize muri Libiya, avuga ko umuhungu wa Kadafi ari umwe mu bamubaga hafi kandi wiguzaga ko se yahindura uburyo bw’imitegekere, akava mu cyitwa Jamahiriya akajya mu buryo bwa Demokarasi, hakabaho amatora.

Saif al islam ni umwe mu bakandida bafatwa nk’abakomeye mu bazahatanira kuyobora iki gihugu, mu ntambara yo gukuraho ubutegetsi bwa se, yafatiwe ahitwa Misrata ariko ntiyashyikirizwa urukiko mpuzamahanga ruri i Lahage rwamushakishaga aho rumukurikiranyeho ibyaha byo kwibasira inyokomuntu.

Saif al Islam Kadafi yavutse mu mwaka w’1972, afite imyaka 49 y’amavuko ni umwana wa kabiri mu bana 10 kadafi yabyaye ku bagore batandukanye, nubwo yafashwe n’inyeshyamba ariko zakomeje kumurindira umutekano kugeza ubwo atangaje ko aziyamamariza kuyobora Libiya yahoze ari iya se.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here