Home Mu mahanga Amerika yakuriyeho u Burundi ibihano

Amerika yakuriyeho u Burundi ibihano

331
0

Perezida wa USA Joe Biden kuri uyu wa kane yakuyeho ibihano byari byarafatiwe igihug cy’uburundi mu myaka itandatu ishize, aho iki gihugu kivuga ko ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu bitakigaragara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Biden rivuga ko kuva Perezida Ndayishimiye yatorerwa kuyobora iki gihugu hari ibikorwa byinshi byagiye bihinduka birimo no guhatanira kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Muri iri tangazo, Perezida Joe Biden agira ati: “ Ibintu uko biri mu Burundi biragaragaza ko hari ibyakosotse mu myaka ishize harimo nko guhererakanya ubutegetsi biciye mu matora yo mu mwaka w’2020, byagabanyije ihohotera kandi Perezida Ndayishimiy yiyemeza gukurikirana iri vugurura”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibihano Wally Adeyeno, yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’amerika zishimira amavugurura asobanutse akorwa na Perezida Ndayishimye mu gihe USa ikomeje kotsa igitutu Uburundi gukora ibishoboka byose ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe.

Amerika kandi ivuga ko yishimira byimazeyo intambwe yatewe na Perezida Ndayishimiye harimo kurwanya icuruzwa ry’abantu, kuvugurura ubukungu, kurwanya Ruswa no guharanira iterambere.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Ndayishimiye Evaliste yashimye Perezida wa USA Joe Biden ku cyemezo intambwe iri guterwa mu gihugu cy’U Burundi.

Amerika yafataiye ibihano u Burundi mu kwezi kwa kane 2015, ubwo habaga imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, bituma abarenga 1200 bahasiga ubuzima mu gihe abarenga 400,000 barahunze uburundi

Ibihano bya USA byari byafatiwe abantu 11 barimo abayobozi bakomeye ba gisirikare n’abari bashinzwe umutekano barimo Allain Bunyoni uyobora minisiteri y’umutekano, icyo gihe wafatwaga nka nimero kabiri mu gihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here