Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’indi miryango ndetse n’ibihugu 20 birashyira mu majwi ubutegetsi BW’Abatalibani kubera ubwicanyi bwihuse bukomeje gukorera abahoze ari abapolisi n’abari bashinzwe iperereza muri Afghanistan.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) igaragaza ko hari amakuru bafite y’uko abatalibani bamaze kwica abantu barenga 47 baburiwe irengero kandi bakaba barahoze mu nzego z’umutekano mbere y’uko abanyafghanistan bafata ubutegetsi.
Ibi bihugu byose biravuga ko bigangayikishijwe n’ibi birego bybifatwa nk’ihohotera rikomeye rikorerwa ikiremwamuntu kandi rikavuguruza iby’uko Abataliban bari baratangaje ko batanze imbabazi ku bahoze ari abayobozi muri Afghanistan.
Ibi bihugu byahamagariye abatalibani gukaza ingamba ku mbabazi batangaje ku bahoze ari abashinzwe umutekano ndetse n’abahoze ari abakozi ba guverinoma, ndetse bagakora amaperereza aciye mu mucyo ku bantu batangajwe ko bishwe.
Muri kanama nibwo abatalibani bafashe ubutegetsi nyuma yaho ingabo za USA zitangaje ko zizava muri Afghanistan bitarenze ukwezi kwa munani.
Abatalibani basezeranyije umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwabo butazaba nk’ubwo muri 90, nko gutera amabuye abakatiwe ibyaha mu ruhame,gucimbwa amaguru ku bakekwaho ibyaha ndetse no kubuza abakobwa n’abagore kwiga.
Aljazerra dukesha iyi nkuru ivuga ko umuryango w’abimbwiye uvuga ko guverinoma y’abatalibani bakomeje gukoresha ibihano nk’ibya cyera nyuma yo kugera ubutegetsi.
Abategetsi bavuga ryashyizeho komisiyo ishinzwe gukurikirana ibyaba byakozwe na bamwe mu barwanyi b’abatalibani mu ntara ya Helmand,Kunduz na Kandahar, gusa iyi komisiyo yabonye abakoze ibyaha by’abahohoteye uburenganzira bwa muntu, abariye ruswa n’ibindi byaha, ariko ko batabonye raporo ivuga ko hishwe abantu bahoze mu butegetsi.