Home Mu mahanga UAE irizihiza imyaka 50 ishinzwe

UAE irizihiza imyaka 50 ishinzwe

249
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ukuboza 2021 ibihugu bya Leta byunze ubumwe by’abarabu UAE birizihiza imyaka 50 ishize bishinze igihugu kimwe, aho iki gihugu cyafashe ingamba ziterambere mu myaka 50 iri imbere, bigashimangira ibihe bishya biri imbere bijyanye n’iterambere ry’ubukungu ku isi, uburenganzira bwa muntu, n’ubw’abagore, iyubahizwa ry’amategeko, ububanyi n’amahanga,

Mu bubanyi n’amahanga UAE irashaka gushimangira uruhare rwayo nk’umunyamuryango ukora kandi ushishikajwe n’umuryango mpuzamahanga mu gihe iteza imbere ubwubahane n’ibiganiro kugira ngo amakimbirane ahoshwe mu karere ndetse no ku isi yose hagendewe ku rugero rw’amazezerano ya Abraham

Nyuma yo gutorwa nk’umunyamuryango w’akanama gashinzwe umutekano ku isi ku nsanganyamatsiko igiri iti “Ubumwe bukomeye” UAE izaba umufatanyabikorwa wubaka kugira ngo ikemure bimwe mu bibazo bikomeye mu gihe cya manda yayo.

Iki gihugu mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka cyatangije icyiciro gishya cy’imishinga y’igihugu igamije ibihe bizakurikiraho mu gihugu ndetse no mu mahanga yiswe “Imishinga 50” izafasha mu gutuma hashora imari bishingiye ku rusobe rw’ubukungu na digital ndetse bikajyana n’ubumenyi mu ikoranabuhanga buzwi nka “artificial Intelligence” n’impinduramatwara ya kane mu bukungu

Mu rwego rwo kugira ngo iyo mishinga , igihugu cya UAE cyongereye igihe Viza yitwa Golden Viza ndetse itangiza na Green Viza izafasha abanyamahanga baba UAE gukora batisunze abakoresha cyangwa abishingize ndetse akigenga mu buzima bwe bwose nta nkomyi, inatangiza kandi viza y’uwikorera ku bakozi bikorera ku giti cyabo baba mu gihugu no hanze yacyo.

Muri nzeri uyu mwaka kandi hatangijwe viza y’abari mu zabukuru i Dubai itanga amahirwe yo gutura mu mahanga ndetse n’abanyamahanga bafite imyaka 55 kuzamura kuba mu gihugu cya UAE.

 Mu Gukaza ingamba, Muri gahunda yayo y’imyaka 15, UAE yakoze ibikorwa birinda ikirere birimo gushaka igisubizo icyazamura ubukungu burabye, aho kuri ubu UAE yubatse imirasire y’izuba ihenze cyane kandi minini kurusha ahandi hose ku isi.

Muri uyu mwaka, UAE ibaye igihugu cya mbere mu karere ka MENA cyashyizeho ingamba zifatika zo kurwanya ibyuka byo mu kirere bizwi nka Net Zero Emmision 2050, ndetse n’ishoramari rya miliyari 163 z’amadorali y’Amerika mu kuvugurura ingufu zituruka ku mashanyarazi ndetse hakazubahirizwa gahunda y’imyaka itatu y’ibyo bikorwa

Na none UAE kurwanya ibyuka bya Karuboni byangiza ikirere kandi mu mwaka 2030 ifite gahunda yo gutera ibiti kamere byitwa Mangrove miliyoni 100 mu rweg rwo kurwanya isuri ku nkombe z’amazi mu rwego rwo gushyigikira urusobe rw’ibinyabuzima mu kubika no gufata karubone.

Uburenganzira bwa muntu

Mu burenganzira bwa muntu, iki gihugu cyiyemeje guharanira uburenganzira bw amuntu no kubaka ubushozi muri uru rwego, UAE kandi yashyizehoamategeko n’amabwiriza ateganya gufata neza abaturage bayo n’abahatuye,cyane cyane abagore, abana, abakozi n’abantu bafite ibibazo byihariye hashingiwe kubyo itegekonshinga rya UAE ribigena.

Vuba aha, UAE yemeje itegeko rishya ry’umurimo, rigamije guteza imbere kurengera abakozi mu bikorera, rizatangira gukurikizwa ku ya 2 Gashyantare 2022.

Ku ya 14 Ukwakira 2021, UAE yatsindiye kuba umunyamuryango w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri manda ya 2022-2024 nyuma yo kubona amajwi 180 mu Nteko rusange y’umuryango w’abibumbye.

Mu bijyanye no kuvugurura amategeko, tariki ya 27 Ugushyingo 2021, UAE yatangaje ko igitabo gishya cy’amategeko ahana kizatangira gukurikizwa muri Mutarama 2022 mu ivugurura ry’amategeko ryigeze kubaho mu gihugu, gushimangira ubukungu, ishoramari n’ubucuruzi, hiyongereyeho umutekano muke, umutekano no guharanira uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo n’inzego, naho mu gushyingo 2020, UAE yashyizeho amategeko y’ingenzi ahindura amategeko, harimo kuvugurura amategeko agenga umuntu ku giti cye, ajyanye n’iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu no gushimangira ko UAE ishimishije abashoramari n’ababa mu mahanga.

Imijyi yose ya UAE irimo nka Dubai, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50

Uburenganzira bw’abagore

Naho ku bijyanye n’uburenganzira bw’abagore, UAE yashyigikiye byimazeyo ubushobozi bw’umugore kuva igihugu cyashingwa mu mwaka w’1971, itegekonshinga rya UAE ryemeza uburenganzira bungana ku bagabo no ku bagore

Mu kuboza 2018, inama y’abaminisitiri y’Abarabuyemeje politike nshya yo kongerera ubushobozi abagore bo muri iki gihugu, harimo amategeko ashnzwe gukemura ibibazo by’ihohotera bikorerwa mu rugo.

Iki guhugu kandi cyashyizwe ku mwnya wa mbere mu bihugu by’abarabu no ku mwanya wa 18 ku isi muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP) mu mwaka 2020. Abagore kandi bakaba bagize 50% by’abagize inama nkuru y’igihugu no mu nteko ishinga amategeko ya UAE.

Mu bijyanye n’ikirere cya UAE, 34% by’itsinda ryo kujya ku mubumbe wa Mars ni abagore hamwe kandi no kuba 70% byabagore bari mu itisnda ryihise inyuma ya Porogarama y’icyogajuru ya UAE yitwa “UAE Astronaut Program”ryatanze ubutumwa bwa mbere mu kirere.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Georgetown bufite intego igira iti “abagore amahoro n’umutekano” bugaragaza ko abagore bumva bafite umutekano iyo bari muri UAE

 Ibihe by’ingenzi muri UAE

  • Ukuboza 1971: Nibwo United Arab Emirates yashinzwe na nyakwigendera Sheikh Zayed bin Sulatan al Nahyan Uyobora Federasiyo
  • Gicurasi 1981: Hashyizweho akanama gashinzwe ubutwererane
  • Ugushyingo 2004: Nyiricyubahiro Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yabaye Perezida wa UAE
  • Mata 2006: i Masdar,nibwo hatangijwe sosiyete y’ingufu zishobora kongerera ingufu Abu Dhabi
  • Kamena 2009: Abu Dhabi yabaye icyicaro gikuru cy’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu (IRENA)
  • Mutarama 2010: Hafunguwe umunara muremure ku isi, Burj Khalifa wubatse i Dubai
  • Werurwe 2013: Hatangijwe Shams 1, uruganda runini rutunganya ibikomoka ku mirasire y’izuba mu mujyi wa Zayed
  • Ugushyingo 2013: Igihugu cyatsindiye isoko ryo kwakira Expo 2020 i Dubai
  • Nyakanga 2014: Hashinzwe ikigo cya leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) gishinzwe kugenzura ubutumwa bwa Mars
  • Ukwakira 2017: Gutangiza ingamba zigihugu zubwenge mu by’ubuhanga
  • Gashyantare 2019: Papa Francis yabaye papa wa mbere wasuye UAE no gushyira umukono ku nyandiko za kivandimwe
  • Nzeri 2019: Hazzaa Al Mansoori yabaye umunya Emirati wa mbere wageze mu kirere
  • Nyakanga 2020: UAE yinjiye mu club z’ikirere ifatanyije n’ubuyapani batangiza icyiswe “ibyiringiro by’ubushakashatsi
  • Mata 2021: Hatoranijwe ibyogajuru byo muri Emiratis bibiri bishya kugirango bibe mu kirere cya UAE, harimo n’umugore wa mbere ukomoka mu bihugu by’abarabu ugiye mu isanzure
  • Muri Nzeri 2020: Hashyizweho umukono ku masezerano ya Abrahamu, yabaye imbarutso y’umubano w’ibihugu hagati ya UAE na Israel bya UAE na Israebyaranze itangira ry’umubano w’ibihugu byombi hagati ya UAE na Isiraheli. Hanatangizwa Visa ku bageze mu zabukuru aho yemerera gutura muri Dubai mu buryo bworoshye mu gihe umuntu ari mu zabukuru
  • Nzeri 2021: havuguruwe viza nshya ya UAE kugirango yemeze umwanya wa UAE nk’ahantu heza ho gukorera, gushora imari, kwihangira imirimo no kwiga
  • Mu gushyingo 2021: UAE yashyizeho ivugurura rinini mu mategeko yo mu myaka ya za 50 ishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here