Home Amakuru Kurandura SIDA mu Rwanda bizagera kuri 95% mu mwaka 2030

Kurandura SIDA mu Rwanda bizagera kuri 95% mu mwaka 2030

342
0

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo guhangana n’icyorezo cya SIDA, umuhango wabereye mu karere ka Nyagatare, minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko mu myaka 8 iri imbere ufite ubu bawandu azaba azi aho ahagaze.

Intego y’uyu munsi yagiraga iti: “Twese twarandura SIDA” asaba inzego zose gukorera hamwe mu kurwanya ubwandu bwa SIDA kugira ngo iyi ntego izagerweho.

Minisitiri w’ubuzim yagaragaje ko u Rwanda hari aho rwifuza kuba rugeze mu kurandura SIDA mu mwaka 2030 nkaho muri uwo mwaka abantu babana na virusi itera Sida barenga 95% bagomba kuba bazi uko bahagaze, akomeza avuga ko kandi 95% y’ababana na Virusi ya Sida bazaba bari ku miti igabanya ubukana bw’iyi virusi ndetse ko 95% yabo virusi izaba yaragabanutse mu maraso.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana (Picture: Minisante)

 Uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Nsanzimana Sabin we avuga kuri uyu munsi mpuzamahanga yagaragaje ko intambwe imaze guterwa igaragaza neza ko igihugu gishobora kuzarandura Sida nk’aho yagaragaje ko kugeza muri uyu mwaka wa 2021, aho abimishje barenga 85% bazi uko bahagaze, naho 90% y’ababana na Virusi ya SIDA bagabanyije iyi virusi mu mubiri ku kigero cyo kuba batayanduza.

Mukakibibi Costazia, wari muri uwo munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida ashimira Serivisi leta kuba yaraborohereje uburyo bwo kubona imiti igabanya viusi ya Sida ikayishyira mu bigo ndeabuzima ndetse no kuba abafite iyi virusi bakomeje kwitabwaho.

Yagaragaje ko kuba izi serivisi zarabegerejwe byatumye badasiragira ku bitaro ndetse bituma barushaho kwiteza imbere mu mibereyo yabo ya buri munsi nko gushaka ibibatunga birimo ibijyanye n’imirire myiza basabwa n’abashinzwe ubuzima.

Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu karere ka Nyagatare

Mu cyerekezo cy’igihugu cyo mu mwaka wa 2030 kuri iki cyorezo cya SIDA (NATIONAL HIV/AIDS TARGETS 2018-2020-2030) kigaragaza ko mu mwaka w’2030, u Rwanda rwiyemeje kuzaba ruri ku kigero cya 95% haba mu kugabanya abana bavugana ubwandu, ababana na Virusi ya Sida, kumenya amakuru ku bafite Sida n’ibindi bijyanye na SIDA bizaba bigeze kuri 95%

Photo: Minisante

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here