Home Amakuru Urubanza ruregwamo abayislam 5 rwapfundikiwe

Urubanza ruregwamo abayislam 5 rwapfundikiwe

743
0
  • Abaregwa bahakana ko bataba mu ishyaka ryitwa Hizbu Tahril 
  • Ubushinjacyaha buvuga ko basomye ibitabo bakanacengeza amatwara mu bandi
  • Abunganira abaregwa bo bakavuga ko gusoma ibitabo bitarema ibyaha baregwa
  • Ubushinjacyaha bubasabira burundu bo bagasaba ko bagirwa abere

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ugushyingo nibwo urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, aho ubushinjacyaha burega abayislam batanu buvuga ko bari mu ishyaka HIZBU TAHRIL aribyo bisobanura “ishyaka ryo kwibohora”, cyakora abaregwa n’ababunganira bagahakana ibyo baregwa.

Bose uko ari batanu ni Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazidi na Rurangwa Ibrahim baregwa ibyaha bitatu aribyo icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa indi ngengabitekerezo.

Mu gutangira urubanza, ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ibimenyetso abaregwa bakoresheje bakora ibyo byaha byose , birimo ibitabo bakuye ku rubuga rwa internet, n’ibindi bitabo byafatiwe mu ngo z’aba bayislam.

Uko abunganira abaregwa bisobanuye

Abunganira abaregwa nibo byari biteganijwe ko bisobanura aho bagaragaje ko ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje mu iburanisha ryashize nta kimenyetso na kimwe bwagaragaje uretse kwerekana ibitabo no kuvuga ko ngo bahuye bakabiganiraho

Me Munyeshema Napoleon wunganira Nizeyimana Yazid niwe wabimburiye  abandi mu kwisobanura ku birego biregwa uwo yunganira aho yagaragaje ko ibyo ubushinjacyaha bwareze umukiriya we nta cyaha kirimo kuko bugaragaza ko abantu basomye ibitabo bitarema ibyaha bitatu baregwa.

Me Napoleon yanagaragaje ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko bari mu ishyaka rya Hizbu tahril nabyo bidasobanutse kuko bwananiwe kugaragaza ibyerekana ko koko bari muri iryo shyaka, uretse ibitabo bityo ibyo baregwa bikaba bitujuje ibigize icyaha.

Mu kwisobanura kwe, yagaragaje ko kuba abari imbere y’ubutabera bashinjwa gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho ari agasuzuguro ku gihugu aho yagize ati: “Kuvuga ko abaturage bari aha ko bashakaga guhirika ubutegetsi ni agasuzuguro ku butegetsi, aba uko mbareba ntibanahirika n’umukuru w’umudugudu naho ku byumva bivugwa n’ubushinjacyaha ni ikintu gikomeye”

Naho Me Mbonyimpaye Elias wunganira abandi bane basigaye nawe yagaragaje ko ubushinjacyaha muri uru rubanza butigeze bugaragaza ihuriro ry’abakiriya be n’umutwe wiswe “uw’iterabwoba” witwa HIZBU TAHRIL usanzwe ukorera ahantu hose ku isi, kandi ari naho urubanza rwabo rushingiye.

Anagaragaza ko gusoma ibitabo ntaho bihuriye n’ibyaha baregwa ndetse n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha nabo bakaba bemera ko nta gikorwa kigamije gukora iterabwoba bavuze ko bashishikarijwe.

Asobanura ibitabo ubushinjacyaha buvuga ko bakoreshaga mu gucengeza amatwara y’uwo mutwe, yagaragaje ko kimwe ari igitabo cyanditse na Muslim Aid yahoze ari Africa muslim agency AMA isanzwe ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda ikaba inanditswena RDB, ikindi cyandikwa na Sheikh Gahutu Abdul Karim, uyu mwunganizi mu mategeko akavuga ko uyu wacyanditse yanabaye Mufti w’u Rwanda ndetse ko afite ibiganiro bitambuka kuri radio Voice of Africa bikaba ari ibitabo bizwi kandi bisobanutse, naho ikindi gitabo cya gatatu avuga ko ari igitabo cyanditsemo amateka ya islam.

Me Kadage Laban mu kunganira umukiriya we witwa Rumanzi Amran yagaragaje ko ibyasobanuwe n’abaregwa by’impamvu baganiraga ariyo ikwiye gushingirwaho bakagirwa abere kuko ubushinjacyaha butagaragaza uburyo abaregwa bagize umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Me Kadage yagaragarije urukiko ko abaregwa bose nta na raporo yavuye mu mudugudu cyangwa mu kagari ivuga ko bagumuye abaturage.

Naho gushingira ku kuba abaregwa barasomye ibitabo ko nta muntu n’umwe utabisoma kandi ko gusoma igitabo bitakwitwa icyaha kandi umugambi wabo wari uwo kwiyongerera ubumenyi mu idini yabo.

 Inama idasanzwe y’umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC) yo kuwa 01 Nzeri 2016 nayo yavuzweho

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza harimo inama nkuru idasanzwe y’umuryango w’abiyislam mu Rwanda yateranye kuwa 01 Nzeri 2016 yari yanatumiwemo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri w’ingabo, minisitiri w’umutekano mu gihugu , umugaba mukuru w’ingabo , umuyobozi wungirije wa polisi y’u Rwanda , umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano NISS, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere n’izindi nzego, aho umushinjacyaha yagaragaza ko iyo nama yafashe imyanzuro ikomeye irimo guhagarika za Madarasa zikorerwa mu ngo, ariko abaregwa bakaba barakomeje

Abunganira abaregwa uko ari batatu bagargaje ko ibyavugiwe muri iyo nama bitafatwa nk’ikimenyetso kuko iyo nama abaregwa ntibari bayitumiyemo kandi ibyayivuyemo si itegeko ku buryo byashingirwaho.

 Ubushinjacyaha bwabasabiye Gufungwa burundu, bo bagasaba kuba abere

Mu gusoza urubanza rwari rubaye inshuro ya gatanu, ubushinjacyaha yasabiye abaregwa gufungwa burundu kubera ko ibyaha baregwa byo gucura umugambi bihanishwa gufungwa burundu ndetse bakamburwa uburenganzira bafite mu gihugu

Naho abaregwa kimwe n’ababunganira bo bagasaba ko urukiko rwabagira abere ndetse no kwima agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha ndetse rukagendera ku bimenyetso bagaragaje.

Me Mbonyimpaye Elias we yanasabye urukiko kutazashingira ku ibazwa ryakorewe mu bugenzacyaha kuko ritubahirije amategeko aho ababajijwe batari bunganiwe kandi ingingo ya 46 y’itegeko rigena imburanishirize y’ibyaba nshinjacyaha itegaganya ko umugenzacyaha abaza ukurikiranyweho icyaha ari kumwe n’umwunganizi mu mategeko.

Isomwa ry’uru rubanza rizasomwa tariki 20 Mutarama 2022 i saa tanu z’amanywa i Nyanza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here