Kuva kuri uyu wa mbere , abayislam bo mu Rwanda baracyibaza icyabaye kugira ngo umuhamagaro uhamagarira abayislam gukora isengesho uzwi ku izina rya “Adhana”, Polisi ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yayo yasubije ikinyamakuru umuyoboro.rw ko impamvu adhana yahagaritswe mu indanguramajwi ari ukuba iteza urusaku ndetse inashingira ku itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nkuko twakomeje kubikurikirana ari nako twifuza ibisubizo ku mpamvu yo kuba uyu muhamagaro wahagaritse mu ndangururamajwi, twabonye igisubizo ko urusaku ari rwo rwatumye Polisi ifata icyemezo cyo kubuza imisigiti guteza urusaku.
Inshuro nyinshi twifuje kubona ibisobanuro bivuye mu muryango w’abayislam mu Rwanda ntabwo twigeze tubihabwa guhera ku muyobozi wawo ndetse no kuwo bivugwa ko ari we watanze iryo bwiriza riciye kuri telefoni.
Ibyo Polisi yavuze bisobanuye iki?
Nyuma kumenya ko Polisi y’u Rwanda ariyo yategetse ko abatora Adhana batagomba guhamagara, twifuje kumenya icyo Polisi y’u Rwanda ivuga kuri iki kibazo tugerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ntiyabasha gufata telefoni ndetse n’ubutumwa twamwohereje ntiyabusubiza, cyakora mu masaha ya saa cyenda,ibinyujije kuri twitter yayo, yavuze ko yashingiye ku itegeko No 68/2028 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo yaryo ya 267 aho ubu butumwa bwagiraga buti: “Muraho, Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No 68/2028 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku. Murakoze”
Umunyamategeko ntiyemera ko Adhana ari urusaku
Mu gushaka kumenya birambuye ibijyanye n’iyi ngingo, twavugishije umunyamateko Me Mbonyimpaye Elias adusobanura ko iyo ngingo ya 267 igira iti: “Umuntu wese utera urusaku ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage nta mpamvu igaragara cyangwa abiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko atarenze miliyoni imwe. (1.000.000 Frw). …..”
Me Mbonyimpaye Elias avuga ko iyi ngingo Polisi ivuga itajyanye n’urusaku ruvugwa kuko Adhana ubwayo atari urusaku, uyu munyamategeko avuga ko ingingo ya 4 y’iri tegeko rivuga ko amategeko asobanurwa uko ari, bityo urusaku ruvugwa atari Adhana aho yagize ati: “ ubusesenguzi buvuga ko umuntu wese utera urusaku, adhana ikaba ari uguhamagarira abantu kandi ko ingingo ya 4 isobanura ko amategeko asobanurwa uko ari nta kugenekereza, ko “umuntu wese utera urusaku” nta mpamvu igaragara”, bityo rero Adhana ifite impamvu igaragara ariyo yitwa isengesho, kandi na none ari uburenganzira bwo gusenga duhabwa na leta”
Uyu munyamategeko avuga ko niba leta ihaye uburenganzira amadini bwo gusenga, uburyo bukoreshwa buba bufite impamvu, kandi ko kuvuga ko umuntu wese utera urusaku ku buryo buhungabanya umutekano ko nta mutuzo w’abaturage wahungabanyijwe.
Me Mbonyimpaye Elias yavuze ko iyi ngingo ivuga ku rusaku yongeraho ko Nta mpamvu igaragara aho yemeza ko umuntu ashobora guteza urusaku ariko afite impamvu igaragara, bityo Adhana ikaba atari urusaku rutezwa ahubwo ari uguhamagarira abantu gusenga bitandukanye n’ibivugwa muri iyi ngingo ya 267, ku buryo kuyikoresha binyuranyije n’amategeko.
Uyu munyamategeko kandi avuga ko Polisi y’u Rwanda idafite ububasha bwo guhagarika itorwa rya Adhana mu mizindaro, ko ahubwo urwego runaka rutanga ikirego mu rukiko urukiko rukaba arirwo rubifataho umwanzuro.
Kugeza ubu umuryango w’abayislam mu Rwanda nturagira icyo uvuga kuri iki gikorwa cyabereye muri imwe mu misigiti yo muri uyu mujyi, ndetse bamwe mu bayislam aho twashoboye kugera bakaba bavuga ko nabo batazi neza icyatumye uyu muhamagaro uhagarikwa ndetse ko nta n’ibisobanuro babihaweho mu misigiti bakoreyemo amasengesho.
Tariki ya 13/ 3/2018, uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nyarugenge yigeze kwandikira umusigiti wa Alfatha n’indi misigiti ayisaba guhagarika gukoresha indangururamajwi, iki cyemezo kikaba cyaraje guhagarikwa mu buryo budasobanutse.
Umuhamagaro (Adhana) ni amagambo avugwa n’ushinzwe guhamagara abayislam gukora isengesho abamenyesha ko igihe cyo gukora isengesho kigeze, uyu muhamagaro ukaba umara igihe kiri hagati y’iminota 2 n’itatu. Igakorwa inshuro 5 ku munsi, iki kandi kikaba ari igikorwa cyakozwe kuva Intumwa y’Imana Muhamad ihawe isengesho, Adhana kaba maze imyaka irenga 1400 ishize.
Ntabwo bikwiye ko bahagarika umuhamagaro adhana kuko nimwe mumigenzo dukura kuntumwa kd bikaba aritegeko ryimana
Assalamu alaykum.
Kubaho ni ukubana.
Kubana ni ukwihanganirana (tolerance).
N’iyo adhana yaba ari urusaku, abanyarwanda
bamaze imyaka isaga 130 barwihanganira.
Abayisilamu barabibashimira.
Habaye iki kidasanzwe cyatumye adhana
ihagarikwa katiya kageni?
Adhana yahagaritswe mu buryo busa na
“sabotage” bwasabye imbaraga nyinshi mu
gihe uburyo “administrative” bwari kuyihagarika.
Birababaje kandi ntibibungabunga umubano
no kwizerana. Bikwiye gukosorwa vuba!
Kugira ingufu ni byiza ariko kuzikoresha uko
ubonye byateza impanuka n’ihohotera.
Mugire amahoro.