Home Amakuru Adhana yahagaritswe, nta mpamvu iratangazwa

Adhana yahagaritswe, nta mpamvu iratangazwa

2323
1

Mu Rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere abayislam bo hirya no hino batunguwe no gusanga kuri imwe mu misigiti iriho abapolisi babuza abasanzwe batora adhana (Umuhamagaro) bazwi ku izina rya BILAL gukoresha indangururamajwi  ndetse no gukoresha umunwa mu guhamagara hamwe na hamwe polisi irabangira.

Bamwe muri aba twavuganye badutangarije ko mu masaha ya saa kumi ubwo bageraga ku musigiti bahasanze abapolisi bane bari kumwe n’ubayoboye ababuza ko baza gukoresha indanguramajwi.

Uwo twavuganye wari ku musigiti wa Alfatha uzwi ku izina arya Onatracom ufatwa nk’ukomeye mu Rwanda ariwo wa onatracom wubatse mu rusisiro rw’abayislam rutuwe n’abayislam benshi mu Rwanda yadutangarije ko nka saa cyenda aribwo polisi yahageze ije kubuza uhamagara gukoresha indangururamajwi.

Yagize ati: “Bayitubujije baje hano saa cyenda rwose, hose hose bayibujije na majengo” undi twavuganye nawe wari kuri uwo musigiti yadutangarije ko koko basanze ku muryango hari Polisi ibuza usanzwe atora adhana ya mbere kutayisohora mu ndanguramajwi.

Andi makuru atugeraho aravuga ko hari bamwe muri ba Bilal bahamagawe na Sheikh Sindayigaya Mussa ababwira ko batagomba gutora adhana kandi ko nibayitora imisigiti bari buyifunge, uyu Sindayigaya akaba umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu muryango w’abayislam mu Rwanda (RMC)

Mu gushakisha kumenya ibyo kudatora adhana ku misigiti mu gitondo cyo kuri uyu wambere twamenye ko hari imisigiti yo yaayitoye nk’iyo mu karere ka Kicukiro yatowe nk’ibisanzwe.

Imisigiti twamenye ko itatoye adhana harimo imisigiti ya Alfat’ha (Onatracom) Majengo, Kwa kadafi, Rwarutabura, umusigiti wo mu mujyi

Twifuje kuvugisha Mufti w’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda wungirije, umuyobozi w’umujyi wa Kigali muri RMC n’umuyobozi w’akarere ka nyarugenge muri RMC telephone zabo zimwe zigacamoaribo ntibitabe izindi ntizicemo.

Twifuje kuvugana na Sheikh Sindayigaya Mussa watanze iryo bwiriza  kuri bamwe muri ba BILAL ntiyayifata ndetse n’ubutumwa ntiyabusubiza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Twifuje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda nawe ntiyitaba Telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi ntibwasubizwa, aho twifuzaga kumenya impamvu nyamukuru yo kubuza ko umuhamagaro ku bayislam usohoka mu ndangururamajwi.

Inkuru turacyayikurikirana

1 COMMENT

  1. Ubwo se ni byo Koko?
    Ubu hari umuntu wakwita adhana ko Ari urusaku?
    Adhana ivuga iminota ibiri,
    Nabaririmba guhera mu gitondo kugeza ku manywa cg nimugoroba kd muri micro ubwo abasakuza ni bande?
    Oyaaa
    Nibatubwire indi mpamvu naho urusaku rwo n umusazi ntiyabyumva!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here