Mbere y’uko ikina umukino wa Kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu cyiciro cy’abagore, umwuka si mwiza mu rwambarariro rw’ikipe ya AS Kigali Women Football Club.
Ubundi iyo havuzwe umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, hahita humvikana ikipe ya AS Kigali WFC ibitse ibikombe byinshi muri iki cyiciro.
Gusa abakurikiranira hafi ruhago y’abagore mu Rwanda, bagahuriza ko impamvu ari yo ibitse ibikombe byinshi ari uko ifite aho kura amikoro ahagije mu gihe ikipe baba bahanganye zo nta bushobozi buhagije ziba zifite, cyane ko zimwe zinaterwa mpaga muri shampiyona kuko zitabashije kugera ku kibuga.
Muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hongeye kuvugwamo umwuka mubi ushingiye ku kudafata ibyemezo mu nzego zitandukanye ziyiyobora, no ku mitoreze itavugwaho rumwe.
Amakuru yizewe UMUYOBORO wamenye, avuga ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe, bakemanga imitoreze ya Mukamusonera Théogenie uhari nk’umutoza mukuru kugeza ubu.
Bamwe mu batifuje ko amazina ya bo amenyekana ku bwo gutinya gutakaza akazi, babwiye UMUYOBORO ko imitoreze ya Mukamusonera itatuma babasha kwegukana shampiyona y’uyu mwaka kandi bafite umukeba utazaborohera wa Rayon Sports WFC yazamutse muri uyu mwaka ndetse yanaguze bamwe mu bakinnyi beza muri ruhago y’Abagore mu Rwanda.
Nyamara iyi kipe, iheruka gutandukana na Mubumbyi Adolphe wari wungirije, kandi abakinnyi bahamya ko ari umwe mu babafashaga ndetse na bimwe bafite bakaba bibumekesha ariko ku bwo kudahabwa agaciro agahitamo gusezerera iyi kipe.
Théogenie na bamwe mu bakozi bararebana ay’ingwe!
Ubwo ubuyobozi bwa AS Kigali WFC buyobowe na Twizeyeyezu Marie Josée, bwafataga icyemezo cyo kugarura umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa JMV na Ntagisanimana Saida ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, uyu mutoza mukuru ntiyabyishimiye ndetse yanabitangarije ikinyamakuru Newtimes.
Ubwo iyi kipe yari mu marushanwa Nyafurika ya Cecafa i Kampala muri Uganda, Mukamusonera yavuze ko kimwe mu byatumye itsindwa imikino ibiri irimo uwa JKT Queens yo muri Tanzania na Vihiga Queens yo muri Kenya, harimo ibyemezo bidakwiye byagiye bifatwa na Niyibimenya Daniella watozaga iyi kipe, no kuba yaragaruye Safari na Saida bari bamaze igihe badahari nyamara yirengagiza ko bari basanzwe mu kipe.
Ibi ubwabyo byahise bitangira kuzana umwuka mubi mu kipe, ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwavuye Uganda bwafashe icyemezo cyo kumusezerera ariko bageze i Kigali biranduka.
Andi makuru avuga ko Mukamusonera, atajya yumva inama za bagenzi be bakorana kuko iyo baganiriye ku bakinnyi babanzamo we aca inyuma akajya kubahindura nk’uko byagenze ku mukino iyi kipe yanyagiyemo ES Rambura ibitego 11-1.
Nyamara ibi byose bivugwa muri iyi kipe, ubuyobozi burabizi ariko kubifataho umwanzuro byabaye ingume.
Bamwe mu bakinnyi banze kuza muri iyi kipe kubera umutoza!
Amakuru yizewe UMUYOBORO wamenye, avuga ko myugariro witwa Mukahirwa Providence ukinira Fatima WFC, yanze kuza muri iyi kipe kubera umutoza nyamara ubuyobozi bwaramwifuje cyane ndetse banagirana ibiganiro.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi, iri kwitegura umukino ukomeye w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, aho izaba yasuye Rayon Sports WFC ku kibuga cyo mu Nzove ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023.