Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yasinyanye amasezerano n’Ikigo gusakaza amashusho cya StarTimes yo kujya yerekana iyi shampiyona afite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Hadji Mudaheranwa Yusufu aherekejwe na perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ndetse na CEO wa StarTimes Rwanda, Wang Fan aherekejwe na Munyangeyo Kennedy wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA kizerekana iyi shampiyona.
Ni amasezerano azamara imyaka itanu. Afite agaciro ka 1,240,800,000 Frw, iyi shampiyona ikaza inyura kuri Shene ya Magic Sports iri kuri StarTimes.
Muri aya mafaranga azatangwa muri Rwanda Premier League Board, hazaba harimo 20% azajya muri Ferwafa mu rwego rwo kuzamura Iterambere rya ruhago muri rusange.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu yavuze ko aya masezerano uretse uburyo bw’amajwi yamaze guhabwa Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Ati “Amasezerano turi gusinya afite ingingo zitandukanye, shampiyona y’u Rwanda izerekanwa na StarTimes iri kumwe na RBA. RBA kandi izavuga umupira mu buryo bwa Live (kogeza kuri radio) ariko n’ikindi gitangazamakuru kizabyifuza kuwutambutsa live kizegera Rwanda Premier League tuvugane.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga ari mu bice bitatu aho igice cya mbere cy’imyaka itatu kimeze nk’igeragezwa.
Ati “amafaranga azishyurwa mu bice bitatu. Imyaka itatu ya mbere izaba imeze nk’igeragezwa aho bazajya bishyura miliyoni 220 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu. Umwaka wa kane haziyongeraho 20% (bivuze miliyoni 264 Frw), umwaka wa nyuma, bazishyura hiyongereyeho 20% y’umwaka 4 (miliyoni 316.8 Frw).”
Wang Fun CEO wa Star Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Shampiyona y’u Rwanda berekana umupira.
Ati “Twishimiye gukorana na Rwanda Premier League. Turizera ko mu myaka itanu iri mbere tuzabaha ibyiza kandi twizeye ko abafana bazaryoherwa.”
Bavuze ko kandi nta handi iyi shampiyona izajya inyura, uretse kuri StarTimes ndetse ko nabajyaga bayerekana kuri YouTube bitemewe uzabigerageza azahanwa ndetse n’amakipe yayinyuzaga kuri YouTube za yo bitemewe.