Home Amakuru Abahuje ibitsina bazajya bicishwa amabuye muri Brunei

Abahuje ibitsina bazajya bicishwa amabuye muri Brunei

1088
1

Umwami wa Brunei yahamagariye inzego zose kongera imbaraga mu kwigisha amategeko ya kislam azajya akoreshwa muri icyo gihugu kugira ngo bamenye ibihano bikarishye bya Shariya bazajya bahabwa, birimo igihano cy’urupfu ariko bicishwe guterwa amabuye ku bantu baryamana bahuje ibitsina n’abasambanyi , aya mategeko yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa gatatu.

Igitabo cy’amategeko ahana, iki gihugu cyo mu kirwa kiyoborwa n’umwami Hassanal Bolkiah cyari kimaze igihe kinini kiyategura kuko yatangiye kuvugwa ko azahindurwa mu mwaka 2013 agasimbura ayo muri 90 nayo yafatwaga nk’akomeye cyane.

Arabnews dukesha iyi nkuru iravuga ko muri aya mategeko kandi harimo guca ibiganza n’ibirenge ku bajura,ibi bikaba byatumye Brunei kiba igihugu cya mbere cyo mu burasirazuba bw’amajyepfo y’Aziya gishyize amategko ya Shariya ku rwego rw’igihugu gikurikiye ibindi bihugu byo mu burasirazuba bw hagati nka Arabiya Sawudite.

Muri iki gitabo cy’amategeko kandi gufata ku ngufu no kwibisha intwaro nabyo bizajya bihanishwa igihano cy’urupfu kimwe nko gutuka Intumwa y’Imana Muhamad yaba utari umuyislam cyangwa umuyislam.

Iki cyemezo cy’iki gihugu cyo guhanisha ibihano bikakaye cyatangiye kuvugwa hirya no hino ku isi ku buryo n’umuryango w’abibumbye wabyise ibihano bitari ibya kimuntu ndetse bamwe mu byamamare batangira kubyamagana barimo umukinnyi w’amafirime George Clooney n’umunyamiziki Elton John bahamagariye abafite amahoteli muri kiriya gihugu kwamagana ibi bihano

Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu umwami wa Brunei yasabye abarimu kwigisha byisumbuye idini ya islam ariko ntiyagira icyo avuga ku gitabo cy’amategeko ahana cyatangiye gukurikizwa.

Uyu mwami kandi yasabye ko Umuhamagaro w’isengesho uzwi nka Adhan uzajya wumvikana ahantu hose hahurira abantu benshi aho gushyirwa mu misigiti gusa, bikaba mu rwego rwo kwibutsa abantu ko igihe cy’isengesho kigeze, anatangariza ko Brunei izakomeza kuba igihugu cy’ukuri n’ibyishimo ku bagizura.

“buri wese uzaza gusura iki gihugu azashimishwa nibyo ahabonye, kandi azaba atekanye mu buryo bwose”

Umwami wa Brunei, ni umwe mu bami bagaragara ko babayeho mu bukire budasanzwe akaba aba mu nzu itatse zahabu, mu mwaka 2013, yatangaje ko bari gutegura igitabo cy’amategeko ahana gishya.

Iri tegeko rishya, umugabo uryamanye n’undi azajya ahanishwa kwicishwa amabuye mu gihe abagore bazafatwa bazajya bakubitwa ibiboko 40 cyangwa se agafungwa imyaka 10.

Mu mwaka 2014, nibwo igice cya mbere cy’aya mategeko cyatangajwe aharimo ibihano bito birimo gucibwa amande cyangwa gufungwa ku byaha bito birimo no kudakora isengesho rya Ijuma.

Mbere y’2014, igihano cyahabwaga abaryamana bahuje ibitsina bakatirwaga imyaka 10, ariko amategeko mashya y’iki gihugu ni uko uzafatirwa muri iki cyaha, yaba umwana cyangwa umunyamahanga, baba Abayislam n’abatari abayislam bazajya baterwa amabuye bagapfa, nkuko bizajya bikorerwa umusambanyi, mu gihe umujura uziba ubwa mbere azacibwa ikiganza yasubira icyaha agacibwa ikirenge.

Brunei ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Azziya aho giuranye na Malaysia ndetse n’ubushinwa kikaba gituriye n’inyanja y’abashinwa, gifite ubuso bwa km 5765 kikaba gituwe n’abaturage barenga ho gato ibihumbi 400. Ubwami bwaho bukaba aribwo burambye kurusha ubundi ku isi kuko buriho kuva kiyejana cya 12.

1 COMMENT

  1. Iki guhugu cyarebye kure nubwo bizababaza abo muburengerazuba, kuko ahakoreshwa amategeko ya kiislam haboneka amahoro iyo ntakidobya ijemo y’abashaka gutegeka ibihugu uko biyoborwa; kubera gutinya ibihano abanyabyaha barinda guhemuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here